IGIHE

Nta Muganura wabaho nta bumwe buhari- Minisitiri Nduhungirehe

0 7-08-2026 - saa 15:25, Utuje Cedric

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko Umunsi w’Umuganura ari isoko y’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yabigarutseho ku wa 7 Kanama 2026, mu birori byo kwizihiza Umuganura byabereye mu Karere ka Nyarugenge, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Nduhungirehe yasobanuye icyo kwizihiza uyu munsi bivuze, agaragaza ko ari umuco w’Abanyarwanda kuva kera.

Yavuze ko nta Muganura ushobora kubaho nta bumwe buhari ndetse ko ari yo mpamvu abakoloni babanje guhagarika Umuganura bakigera mu Rwanda.

Ati “Ubumwe nibwo shingiro ya byose mu byo dukora, iki gihugu cyasenywe no kutarangwa n’ubumwe kandi cyubakwa no kugira ubumwe. Nta Muganura wabaho nta bumwe buhari.”

Yakomeje avuga ko uretse ubumwe, Umuganura ushingiye ku zindi ndangagaciro zirimo umurimo, gukunda igihugu, ubupfura no kwigira.

Yagaragaje ko Umuganura ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho ndetse no kureba uburyo ibitaragenze neza byakosorwa mu gihe kiri imbere.

Ati “Dufata umwanya tukishimira ibyagezweho, umusaruro wabonetse tukawushimira Imana ariko tukanareba ku bitaregezeho neza, tukaganira ku bikwiye kongerwamo imbaraga, gukosorwa kugira ngo umusaruro w’umwaka utaha uzagende neza.”

Nduhungirehe yabwiye abitabiriye ibi birori ko kuba ku munsi w’Umuganura habamo umuco wo gusangira umusaruro n’inzoga, bitavuze ko ari ukuzinywera gusinda cyangwa kwiyangiza.

Ati “Kuri uyu munsi w’Umuganura, dusangira inzoga, ariko kuzisangira bivuze ko ari ikimenyetso cy’ubusabane hagati y’Abanyarwanda, ntabwo ari ukuzinywa kugira ngo tuzimare cyangwa ngo umuntu asinde.”

Yabigarutseho nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda itangije gahunda yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko Umuganura ari umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo byugarije abaturage cyane cyane urubyiruko birimo ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yavuze ko kuba ibi bibazo bisigaye byariyongereye cyane ari ukubera ko ababyeyi basigaye batatira inshingano zabo zo kwita ku bana babo igihe bakiri bato.

Ati “Nko mu Mujyi wa Kigali hari ababyeyi duhamagara ubonye umwana we ku muhanda, akakubwira ngo uwo mwana mumujyane yarananiye, ibyo ntabwo ari iby’i Rwanda.”

Yabibukije ko bafite inshingano zo kurindira umutekano abana babo ndetse no kubafasha kuzavamo abantu baziteza imbere ubwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange mu gihe kizaza.

Ibi birori byo kwizihiza umunsi w'Umuganura byitabiriwe cyane muri Kigali
Ubwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier yari ageze ahabereye ibirori byo kwizihiza umunsi w'Umuganura, byabereye mu Murenge wa Kigali
Ibirori by’Umuganura birangwa no gusangira imyaka yeze mu gihugu
Ababyeyi bari babukereye muri ibi birori byo kwizihiza Umunsi w'Umuganura, ukomeye mu mateka y'u Rwanda
Umuvigizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claude Ntirenganya, yitabiriye ibi birori byo kwizihiza Umunsi w'Umuganura
Habaye ikiganiro cyagarutse ku bibi by'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ndetse n'uburyo Abanyarwanda bakwiriye kubyirinda
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko Umuganura ari umwanya mwiza wo kugira kuganira ku bibazo byugarije abaturage cyane cyane urubyiruko
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko Umunsi w’Umuganura ari isoko y’ubumwe bw’Abanyarwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza