Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi (RDRC), Maj Gen (Rtd) Jack Nziza, yagaragaje ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) ari ibigoryi kuko bagifite umugambi wo kwica Abanyarwanda.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Nzeri 2026, mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Ruhango ho mu Kagari ka Nyakarera, ubwo RDRC yashyikirizaga inzego z’ibanze n’imiryango abantu 20 bahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.
Yagaragaje koi mwe mu iturufu FDLR ikoresha ari ukubwira abo yafashe bugwate kubyara abana benshi kugira ngo izabone abarwanyi bazatera u Rwanda.
Ati “Umwanzi w’u Rwanda FDLR arababwira ngo mubyare mukomeze mubyare, mugire abantu benshi, tuzagwira tugende dutsinde Kagame twice Abanyarwanda basigaye.”
Yakomeje avuga ko iyi migambi ya FDLR itazagerwaho.
Ati “None bari kubyara batubyarira, ni ibigoryi baribeshya. Iyo niyo migambi y’umwanzi. Aba twashyikirije imiryango barafashwe, bashyirwa mu gisirikari bakiri bato bagikurikiramo batabishaka, bababwira ko n’uzagerageza gushaka kubatoroka bazamwicira mu nzira, ariko abangaba ni intwari baragerageje bagera mu Rwanda.”
Maj Gen (Rtd) Nziza kandi yagaragaje ko abagize FDLR bazataha bagashira mu mashyamba ya Congo u Rwanda nta sasu na rimwe rubarashe, ahubwo bazaba babikesha ubukangurambaga.
Yanaboneyeho gusaba abaturage, abafite abavandimwe mu mashyamba ya Congo basigayeyo kubasaba bagataha, kuko abatashye ari amahitamo meza bakoze.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye IGIHE ko bishimiye kwakira aba baturage kuko basanga ari imbaraga Igihugu cyungutse.
Ati “Twishimiye kwakira abaturage bacu bagera kuri 20, baracyari bato aho tubitezeho umusanzu mu kubaka Igihugu, turakomeza tubabe hafi, tunabifashishe mu bukangurambaga bwo guhamagarira abakiri mu mashyamba ya Congo gutahuka.”
Aba baturage batashye, ibirenze ku bufasha bw’ibanze bahabwa na Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikari, Ubuyobozi bw’Akarere nabwo bwabahaye ibiryamirwa, amafaranga n’ibyo kurya by’ibanze bibafasha gutangira ubuzima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!