Mukandutiye Angeline wahoze ashinzwe uburezi [Inspecteur] muri Nyarugenge, ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi afatanyije n’Interahamwe mu bice bitandukanye bya Kigali ashobora kuba yaratahukanye n’impunzi z’Abanyarwanda baheruka kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zigizwe na bamwe mu bari muri FDLR n’imiryango yabo.
Ku wa 21 Ukuboza 2019 nibwo impunzi 1471 zirimo 71 bari mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR, ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bageze mu Rwanda bavuye muri RDC, nyuma y’iminsi mike rwakiriye abandi 291.
Nyuma yo gutahuka bakiriwe mu nkambi y’agateganyo y’impunzi ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi, kugira ngo bitabweho, hanashakishwa imiryango baturutsemo ngo bayisubizwemo, abari muri FDLR babanze kugenzurwa niba nta birwanisho binjiranye.
Muri abo batahutse bari mu nkambi, umwe muri bo wagiranye ikiganiro na Televiziyo y’Igihugu, ifoto ye yahise itangira gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko nta gushidikanya ari Mukandutiye Angeline, ushinjwa gukorana n’Interahamwe mu guhiga no kwica Abatutsi muri Nyarugenge, abandi bakabihakana.
Uwitwa Rutindukanamurego yasabye Komisiyo Ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo zavuye ku Rugerero gukuraho urujijo niba koko iyo foto babonye ari iya Mukandutiye.
Ati “Uyu mugore ni inkoramaraso, yicishije Abatutsi benshi i Nyarugenge muri Jenoside, agomba kubiryozwa byanze bikunze.”
Ruhinda Pierre yagize ati “Rwose batubwire niba uyu ari wa mwicanyi wayogoje Kiyovu mu 1994 kandi niba ariwe ahite ashyikirizwa inzego z’ubutabera yo kanyagwa izikamwa.”
Uwitwa Abd El Hamiid yagize ati “Naba ahamwa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu harimo abakoze Jenoside na bo bahawe ikaze kugaruka mu gihugu ariko bakaza neza bimenyekanisha bakishyikiriza ubutabera bagafasha imiryango yakorewe ubwo bwicanyi kumenya amakuru y’ababo baburiwe irengero burundu babashe no kubohoka.”
Yakomeje agira ati “Gusa abari gutanga amakuru kuri uwo mugore ndabona bayatanga mu nzego zibishinzwe maze hagakorwa neza iperereza rihagije aho gutanga amakuru hano kuko byatuma ibimenyetso bisibangama n’abiciwe bakabura burundu amakuru y’ababo. Aramutse ariwe koko bigaca neza mu butabera nibyo byiza.”
Amakuru IGIHE ifitiye gihamya ni uko mu mpunzi zatahutse harimo umugore witwa ayo mazina koko nubwo nta cyemeza neza koko niba ariwe nyirizina ushinjwa kwica Abatutsi muri Nyarugenge.
Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe gusubiza mu Buzima Busanzwe Ingabo zavuye ku Rugerero, Nyamurangwa Fred, yabwiye IGIHE ko ayo makuru yakomeje kuyabona ku mbuga nkoranyambaga kandi ko mu mpunzi zakiriwe harimo uwitwa gutyo ariko nta gihamya cy’uko ariwe nyirizina.
Ati “Njyewe ntabwo muzi neza ariko ashobora kuba arimo…Icyaha umuntu agihamywa n’urukiko. Ashobora kuba ariwe nk’uko yaba atariwe simbizi neza ariko iryo zina ririmo mu baje.”
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yabwiye IGIHE ati “Ayo makuru ntayo ndabona uretse ibyo nabonye ku mbuga nkoranyambaga ariko turacyabikurikirana ngo turebe..Komisiyo Ishinzwe gusubiza mu Buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero tuzakomeza gukorana nayo ariko ayo makuru ntabwo barayaduha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko ayo makuru yakomeje kuyabona acaracara ariko nta kuri barayabonaho.
Yavuze ko nibamara kumenya niba koko ariwe bazahita bareba muri dosiye zihari harimo iye, zigashyikirizwa ubutabera kugira ngo akurikiranwe.
Ati “Yari inspectrice mu yahoze ari Komini Nyarugenge, niba ariwe koko yakoze Jenoside ku Muhima mu bwicanyi bwakorewe Saint Paul, Saint Famille ariko no ku mitwe itoza Interahamwe yari umwe mu bayobozi ba MRND muri Komini ariko by’umwihariko mu Murenge wa Muhima.”
Mukandutiye ushinjwa kwica Abatutsi muri Nyarugenge bivugwa ko avuka mu yahoze ari Komini Giciye, Perefegitura ya Gisenyi, akaba yari umugore wa Sahunkuye Jean ufitanye isano na Habyarimana Juvénal wari Perezida w’u Rwanda.
Bivugwa ko yagize uruhare mu kwica Abatutsi muri Nyarugenge nyuma yo guhabwa imyitozo ikomeye n’Interahamwe, akayobora ibitero ahantu hatandukanye nyuma akaza guhungira muri RDC n’umugabo n’izindi Nterahamwe Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zikimara gufata igihugu.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!