Kubura ubwishyu byatumye ababyeyi babiri babyariye mu bitaro bya Muhima bagwatirwa hamwe n’imirambo y’abo bibarutse, baza kugobokwa na Simba Supermarket.
Mu nkuru ya TV1 yo kuwa 15 Nyakanga 2015, hagaragayemo abagore 2 bavuga ko bangiwe kuva mu bitaro bya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bitewe no kubura ubwishyu bw’amafaranga arenga miliyoni n’ibihumbi.
Abo bagore bombi, bagiye kubyarira muri ibyo bitaro, abana babo bavukana ibibazo byaje no kubaviramo gupfa, hasigara ikibazo cy’ubwishyu kuko nta n’ubwishingizi cyangwa ubwisungane mu kwivuza bari bafite.
Umwe muri abo babyeyi yavugaga ko usibye no kwangirwa gusohoka mu bitaro, yimwe umurambo w’umwana yibarutse ngo awushyingure.
Yagize ati “Nabyaye ku itariki 2 z’ukwa gatandatu (Kamena 2015), umwana bamushyira muri ‘couveuse’, amazemo ukwezi n’icyumweru aba arapfuye ... na n’ubu umwana baramunyimye, banciye amafaranga menshi ndayabura, ibihumbi Magana inani na mirongo ine.”
Undi we bashyinguye umwana we akomeza gufatwa bugwate...
Mugenzi we udafite ubwishingizi, wabyaye umwana agapfa ariko akaza gushyingurwa n’abo mu muryango we bitewe n’uko atari yemerewe kuva muri ibi bitaro, yavugaga ko afite intimba y’uko bashyinguye umwana we adahari.
Yagize ati “Ikintu gikomeye numva nshaka ni ukujya kureba ahantu bashyinguye umwana wanjye.”
SIMBA Supermarket yiyemeje kwishyurira umwenda aba babyeyi bombi
Umuyobozi wa SIMBA Supermarket, Justine Ngarambe yavuze ko mbere yo kuba umucuruzi ari umuntu, bityo ko umutima wa kimuntu ari wo watumye biyemeza kwishyurira umwenda w’amafaranga arenga miliyoni n’ibihumbi 244 (1,244,000) aba babyeyi bombi kugirango basubire mu ngo zabo.
Yagize ati “Twabonye ari inkuru ibabaje, twumva nta kuntu umubyeyi yaguma mu bitaro ari kumwe n’umwana we kandi umwana we atariho...nk’uko njya mbivuga ntabwo ducuruza gusa dufasha n’abatishoboye.”
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhima bwishimiye ko aba babyeyi batashye nta mwenda...
Umuyobozi w’ibitaro bya, Muhima Ndizeye Ntwali yagize ati “Bagiye gutaha bazi ko nta n’umwenda bafitiye ibitaro. Ni ibintu bishimishije kuri bo no kuri twebwe, ariko icyo navuga cyane si uko tugomba kureba ukuntu ibikorwa byacu bishingira ku bantu badufasha...abantu bashobora kuba bagira ubwo bushobozi butuma bishyura bajye bishyura kuko ntabwo bihenze, iyo washoboye kwitabira mituwere igiciro kiba gito.”
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!