Depite Bamporiki Edouard yavuze ko nyuma y’ ibibazo u Rwanda rwanyuzemo, Perezida Kagame n’ ibyo yabagejejeho ari amahirwe badakwiye kwitesha mu gihe bakimufite, ndetse ngo iyo baba bagaragaza ko batamushaka ni cyo cyari gufatwa nk’ ikibazo.
Mu kiganiro Depite Bamporiki na Dr. Frank Habineza uyobora Ishyaka Riharanira Ibidukikije na Demokarasi, bagiriye kuri Radio Flash kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nyakanga 2015, bagaragaje ko batumva kimwe ibyo kuvugurura Itegeko Nshinga, cyane mu ngingo yemerera Perezida Kagame kongera kwiyamamaza.
Kuwa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2015, nibwo Inteko Ishinga Amategeko yemeje ishingiro ry’umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Depite Bamporiki Edouard ubarizwa no mu Ishyaka FPR Inkotanyi, yavuze ko icyemezo cyo gushyigikira ko Perezida Kagame yemererwa kongera kwiyamamaza agihagazeho “nk’umudepite, n’utakiri we.”
Yakomeje agira ati “Abanyarwanda kuba babona iriya ngingo yahinduka kugira ngo Kagame wabayoboye kandi babonamo umuyobozi w’icyitegererezo ntimukumire kwiyamamaza, batabibonye kuriya byari kuba ari ikibazo, kuko iki gihugu cyagiye kigira ikibazo gikomeye cy’imiyoborere, kikagira abayobozi babi uko bagiye bakurikirana.”
Yavuze ko ubu bamaze kubona umuyobozi w’ icyitegererezo, ubayobora bakabana mu mahoro kandi igihugu cyiyubaka bigaragara.
Ubusabe bw’abarenga miliyoni 3 nibwo bwatumye ibi byose biba, gusa Umuyobozi wa Green Party nk’ishyaka rukumbi ryagaragaje ko ridashyigikiye ko manda z’Umukuru w’Igihugu zongerwa, yavuze ko Miliyoni 3 ari abantu bake cyane ugereranyije na miliyoni 11 z’Abanyarwanda bari imbere mu gihugu, kuko ngo hari n’abaturage babujijwe kugaragaza aho bahagaze kuri iyi ngingo.
Uretse Green Party yandikiye Inteko isaba ko Perezida Paul Kagame atakongera kwiyamamaza, Vitus Nshimiyimana wo mu Karere ka Rwamagana, aherutse nawe kuyandikira avuga ko Perezida Kagame yaruhuka, kuko hari ibyo atagezeho birimo ko urubyiruko rwabuze akazi.
Depite Bamporiki yagize ari “ Urwo rubyiruko rudafite akazi, avuga ngo ni umutwaro, ni umuhigo Kagame atagezeho, iyo rwicaye hamwe ruravuga ruti ‘tumufite, dufite icyizere cyo kuzabona akazi’. Niba dufite urwo rubyiruko twigishije, urujyanye hirya ukavuga ngo Kagame ntahari, rwatakaza ibyiringiro kurushaho, kuko muri we nimo bizeye kuzabona akazi.”
Birashoboka kubona undi Perezida nka Kagame?
Depite Bamporiki Edouard avuga ko iyo uhereye mu mwaka wa 1959 ukageza mu 1994, ugateranya Abanyarwanda bariho, habuze umuntu umeze nka Perezida Kagame wo kuyobora Abanyarwanda.
Yakomeje agira ati “Niba yarabujijwe n’ inyungu za politiki zamubogamiraga, yarabuze. Ariko igihe abonekeye, ntagupfa kumurekura, kuko Abanyarwanda baravuga bati aracyafite imbaraga, nitugira amahirwe akabitwemerera, ariko ubwo ni uburenganzira bwa mbere bw’Abanyarwanda, bakavuga bati turabona ukibishoboye, turifuza ko wakomeza.”
Dr. Frank Habineza we avuga ko n’ubundi Abanyarwanda bamutoye bazi ko azakora neza, ahubwo ngo iyo adakora neza nibwo cyari kuba ikibazo.
Yakomeje agira ati “Kuba yarakoze neza nibyo twifuzaga, ariko icyo twavuga ntabwo ariko byose byakozwe. Twebwe turavuga ngo ibyiza, niba hari ikivi yakoze cyiza, twakimushimira kuko ntabwo byari byanditse ngo nakora neza tuzamwongeza indi manda. Agomba kuruhuka, ahubwo akajya adufasha gutanga ibitekerezo ku bandi bazakurikiraho, akabitanga agifite n’imbaraga zo kubitanga, aho kugira tubanze tuzimunyunyuzemo.”
Green Party ivuga ko mu Rwanda hakenewe guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, ibintu ngo bitarangwa mu Rwanda mu myaka 100 ishize.
Green Party isaba kandi ko imyaka ya manda z’Umukuru w’Igihugu ariyo yahindurwa, ikaba ine cyangwa itanu.
Gusuzuma ivugururwa ry’Itegeko Nshinga byaba byarihutishijwe
Green Party, ivuga ko urubanza yarezemo Leta mu Rukiko rw’Ikirenga isaba ko Itegeko Nshinga ritavugururwa, rwatangiye, rukazakomeza kuwa 29 Nyakanga, ariko ngo Inteko Ishinga amategeko yahuse mu gusuzuma Ugusaba kw’abaturage bashaka ko rivugururwa.
Dr. Habineza yakomeje agira ati “Inteko ishinga amategeko yarihuse, kwihuta cyane nk’ aho hari ikintu cyabirukankanaga.”
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabarisa, aheruka kubwira abanyamakuru ko iby’ikirego cya Green Party iri kuburana mu rukiko rw’ Ikirenga, inteko itigeze ibimenyeshwa.
Depite Bamporiki we yagize ati “Inteko si urukiko, kandi namwe (Green Party) mwagejeje icyifuzo cyanyu ku nteko ko Itegeko Nshinga ritahinduka. Twebwe icyo twakoze ni ukureba ubusabe. Umushinga w’Itegeko iyo uje turawusuzuma tukareba niba ufite ireme. Ibyo abaturage basabye twarabisuzumye dusanga bifite ireme turanabitora, ntaho bihurira n’imikorere y’ urukiko”.
Bamporiki yavuze ko n’abo muri Green Party bagomba kuyoboka umurongo wa benshi.
Perezida Paul Kagame, Kuwa 12 Kamena 2014, yabwiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ Utugari ko azabashyiraho amananiza mbere y’uko abemerera gukomeza kuyobora u Rwanda nk’uko babimusabye.
Icyo gihe yagize ati “Nzabashyiraho amananiza, ntabwo mbikeneye cyane. Mushaka umuntu mugumishaho mukamujugunyira ibintu, mwarangiza mukigira mu bindi? Nimunyumvisha neza ko hari ibintu twumvikanaho bigomba gukemuka mu nyungu z’igihugu cyacu, nkabyumva neza nkumva ko mubirimo namwe, abantu bazabitekereza.”
Inteko Ishinga Amategeko, kuwa 14 Nyakanga nibwo yasuzumye niba Itegeko Nshinga rishobora kuvugururwa, ishingiro ry’umushinga w’ itegeko ryo kurivugurura cyane mu ngingo ya 101, wemerwa utowe n’ abadepite 99%, abasenateri bo babyemeza 100% ku busabe bw’Abanyarwanda 3,784,586.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!