IGIHE

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro bikangurira urubyiruko kumenya ukuri kuri Jenoside

0 26-05-2017 - saa 09:57, Rabbi Malo Umucunguzi

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo yayo, bikorwa hifashishijwe abanditsi b’ibitabo bitandukanye mu gikorwa cyiswe Kwibuka23 Café Littéraire.

Muri iki gikorwa cyabereye mu nyubako mberabyombi y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku Kimihurura, ibiganiro byatanzwe na Esther Mujawayo wanditse ibitabo bibiri bigaruka kuri jenoside yakorewe abatutsi, birimo icyo yise SurVivantes cyasohotse mu 2004 na La Fleur De Stéphanie: Rwanda Entre Réconcialition Et Déni cyasohotse mu 2006.

Hari kandi na Yann Gwet waturutse muri Cameroun, usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo n’umunyamakuru wandikira Jeune Afrique na Le Monde.

Mujawayo yagarutse ku ngaruka Jenoside yasize haba ku bantu bisanze ari bonyine, kimwe n’ababyeyi barokotse ariko bafite abana bishwe, ugasanga hari uwibaza ukuntu yarokotse ariko ntabashe gukiza abana be.

Yavuze ko kugira ngo Jenoside ibe habayeho kurenga ku ndangagaciro, kugeza ubwo abantu bica abo baturanye, baziranye, biganye n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Kugira ngo Jenoside ishoboke ni uko abantu barenze ku ndangagaciro, umugore akagera aho yica, ubundi abagore ntibicaga [...] Iyo tuza guha umwanya kirazira, ibi byose ntibiba byarabaye. Mbere byari ikizira kwica mu kiliziya, ariko ibyo babirenzeho…”

Nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe urugendo rwo kongera kubaka igihugu rurakomeje, ariko ngo inzego zose zisabwa kubigiramo uruhare, Abanyarwanda bakaganira babwizanya ukuri.

Umwanditsi Yann Gwet yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwakira amateka yabo yabayeho, ashimangira ko “amateka ya Jenoside ari ay’Abanyafurika, bityo bagomba kuyagira ayabo.”

Urubyiruko rukeneye kuganirizwa

Mujawayo yavuze ko n’ubwo bigoye, abana bato bakwiye kwigishwa amateka nyakuri, bakabwirwa ibyabaye neza kugira ngo bazahangane n’ingaruka zabyo kuko zitarangira.

Yakomeje agira ati “Icyiza ni uko abana bumva ko atari ikizira kubiganiraho. Gusa hari n’ababyeyi bashobora kuvuga ibintu bitari byo, ku buryo icy’ingenzi ari ukureba ngo ku ruhande rw’abakoze Jenoside no kurw’abayirokotse, ni ubuhe butumwa ababyeyi batanga?”

Aha yabishingiye ku babyeyi bashobora kuganiriza abana babo, bakababwira ibyiza bitandukanye n’ukuri kw’ibyabaye cyangwa uruhare bagize muri jenoside, ugasanga babimenye haciye igihe.

Umwanditsi Antoine Mugesera yavuze ko ubu icyo Abanyarwanda bakeneye ari ukubana mu mahoro ariko ngo bizashingira ku kuba urubyiruko rwigishwa ibintu bizima aho ‘kurogwa’.

Yakomeje agira ati “Nitugira Imana bikaduhira, urubyiruko rwacu ntirurogwe, rukabaho, rukitandukanya n’amacakubiri ya ba se na ba nyina n’uburozi babaroze, abana mu mashuri, aba tureba n’abandi bose, tukabona urubyiruko rubaye ruzima, ni nacyo kizatuma turamba. Nta bundi buryo buhari.”

Mujawayo yagaragaje ko hakenewe ubumenyi buhagije bufasha abantu kwirekura no kubwizanya ukuri, nka bumwe mu buryo bushobora kubafasha kubohoka no kwiyunga nabo ubwabo, bakabona kwiyunga n’abandi.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, yasabye urubyiruko gufatanya n’abandi Banyarwanda bakihesha agaciro, bakubaka igihugu aho Umunyarwanda n’ikiremwamuntu cyose bishimiye.

Yakomeje agira ati “Igihe kirageze ngo dufate ingamba nshya. Igihe kirageze ngo turebe neza imbere heza, aho urubyiruko rwigenera ahazaza h’iki gihugu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside ari nayo itegura ibi bikorwa ifatanyije n’Isomero ry’Igihugu (Kigali Public Library), Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ari ingenzi by’umwihariko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abakomeje kuyihakana.

Yagize ati “Dutegereje ko urubyiruko ruzagira uruhare mu kurwanya ihakana rya Jenoside, ari nacyo kintu gikomeye turi guhura nacyo uyu munsi. Gusa igishimishije ni uko bigenda bigabanuka uko bwije n’uko bukeye, kandi turizera ko umunsi umwe bizaba amateka.”

Ibi biganiro bibaye ku nshuro ya kabiri, ibiheruka bikaba byarabaye ku wa 1 Gicurasi. Uyu mwaka uzarangira habaye Café Littéraire eshatu.

Madamu Jeannette Kagame (hagati); Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne (iburyo) n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana (ubanza ibumoso) mu gikorwa cyo kwibuka cyiswe Café Littéraire
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni wari n’umusangiza w’amagambo muri uyu muhango; Esther Mujawayo (hagati), umwanditsi w’igitabo La fleur de Stephanie & SurVivantes n’umunyamakuru wa Le Monde na Jeune Afrique, Yann Gwet
Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne yasabye urubyiruko gufatanya n’Abanyarwanda bakihesha agaciro, bubaka igihugu
Esther Mujawayo asoma incamake y’igitabo 'La fleur de Stephanie' muri uyu muhango
Umwanditsi Yann Gwet akaba n’umunyamakuru wa Le Monde na Jeune Afrique yatanze ikiganiro muri iki gikorwa
Madamu Jeannette Kagame aha impanuro urubyiruko
Abitabiriye iki gikorwa bafashe umwanya wo kungurana ibitekerezo n’abanditsi b’ibitabo
Ibi biganiro bimaze kuba ubugira kabiri muri uyu mwaka
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène, atanga ibitekerezo bijyanye no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Abitabiriye iki gikorwa bahawe umwanya wo kuganira n'abanditsi b'ibitabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza