IGIHE

Leta y’u Bwongereza na EU basabye u Rwanda gufungura Radio BBC byihuse

0 18-03-2015 - saa 12:01, Philbert Hagengimana

Leta y’u Bwongereza yasohoye icyegeranyo kivuga ko ihangayikishijwe n’ubwisanzure budahagije bwa Politiki n’itangazamakuru mu Rwanda isaba ko BBC yafungurwa vuba, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda yunga mu ryayo.

Mu cyegeranyo gishya cyasohowe na leta y’u Bwongereza iki gihugu kiravuga ko mu Rwanda hari kibazo cy’ ubwisanzure bw’itangazamakuru. Igasaba ko bwubahirizwa ndetse leta y’u Rwanda igafungura byihuse radio BBC ibiganiro byayo mu ishami ryayo ry’Ikinyarwanda bikongera kumvikana mu Rwanda mu minsi ya vuba.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda Michael Ryan yabajijwe n’abanyamakuru icyo abona cyakorwa kuri iki kibazo cya BBC avuga ko yari ikwiye gufungurwa kuko ngo Abanyarwanda bakeneye amakuru yayo.

Ati Ni byo, ndifuza ko hashakwa igisubizo kiboneye ku kibazo bivugwa, bavuga ko ibikubiye muri iriya filimi byateje ikibazo ku rwego mpuzamahanga, ndibutsa ko igice cy’iriya filimi yerekanywe cyari gifite ubusobanuro butandukanye, ariko nziko iyi filimi yateje ikibazo muri iki gihugu.”

Yakomeje agira ati “Ndizera ko impande zombi zishobora kwicarana zigakemura iki kibazo. BBC ni ikigo cyizewe ku bigendanye n’ibigomba gutangazwa, ndizera ko na none Abanyarwanda benshi bumvaga ibiganiro bya BBC mu Kinyarwanda bazongera kubigezwaho.”

Michael Ryan Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda

Kuwa gatanu tariki ya 13 Werurwe 2015, ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) cyamurikaga ikigero cy’imiyoborere mu bushakashatsi cyakoze, Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi mukuru wacyo abajijwe icyo u Rwanda ruvuga kuri aya amakuru yirinze kugira byinshi akivugaho, ariko ko gishobora gusuzumwa n’ubwo yemeza ko u Rwanda rwateye imbere bitandukanye n’izi raporo.

Yagize ati “Icyo gipimo ubwo na cyo kizaza tugisuzume, ariko twe iki gipimo twamuritse, ni icya 2014 ntabwo ari icyo kugeza magingo aya…. Tumwe mu dupimo twateye imbere cyane ari na byo byavuzwe ahangaha n’abanyamakuru bagenzi banyu bagarutseho, ni ibijyanye no guhabwa amakuru, iterambere ry’itangazamakuru, …”

Ibiganiro bya Radio BBC mu ishami ryayo ry’Ikinyarwanda byari byahagaritswe by’agateganyo nyuma hashyirwaho komisiyo yari ishinzwe gukurikirana iki kibazo cy’uko yavugwaga kunyuranya n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru itambutsa ku ishami ryayo BBC2, iyi filimi “The Rwandan Untold Story” yashinjwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’uko RURA ,ikigo ngenzuramikorere kiyihagaritse by’agateganyo , itsinda ryashyizweho rimaze gusesengura iki kibao no kubaza abantu batandukanye mu buhamya bwabo, ryanzuye risaba Leta y’u Rwanda gufunga burundu izi porogaramu kandi rugasesa amasezerano yose rufitanye na BBC.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza