IGIHE

Kwiga byari ikibazo ku Mututsi n’Umuyisilamu- Isaac Munyakazi

0 26-12-2016 - saa 18:39, Emma-Marie Umurerwa

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Hadji Isaac Munyakazi,yasabye Abayisilamu kubyaza umusaruro amahirwe bahawe na Perezida wa Repubulika bakagana ishuri, dore mu bihe byashize kwiga byari ikibazo ku Mututsi n’Umuyisilamu.

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ishize hashinzwe Itsinda ry’abasangirangendo rigizwe n’aba ‘Hadji’ n’aba ‘Hadjati’ bahuriye mu mutambagiro mutagatifu i Maka mu mwaka wa 2011, byabaye kuri uyu wa 26 Ukuboza 2016, Hadji Isaac Munyakazi umuyobozi w’iri tsinda, yagarutse ku ihohoterwa n’ihezwa byakorerwaga Abayisilamu mbere ya 1994.

Yagize ati “Twimwaga uburenganzira bw’ibanze bwa muntu tugenerwa n’Itegeko Nshinga, Nyakubahwa Perezida wa Rebulika ni we wabudusubije, abana bacu bajya mu mashuri bariga. Abakuru murabizi kwiga muri iki gihugu byari ikibazo ku Mututsi n’Umuyisilamu.”

Uyu muyobozi yagarutse no ku cyizere aherutse kugirirwa muri Gicurasi uyu mwaka, akagirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi.

Yakomeje agira ati“Ibaze aho mu bushishozi no kureba kure Perezida wa Repubulika afata muri babandi batigaga bari baraheze hasi, akamuha kurerera igihugu, akamushinga ‘uburezi bw’ibanze’.Inshingano yahaye mwene wanyu w’umuyisilamu ni ukurerera igihugu, gushaka umusingi igihugu cyubakiraho kugira ngo kigere kuri cya cyerekezo 2050.”

Isaac Munyakazi yakomeje asaba abayisilamu kudapfusha ubusa amahirwe bahawe n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu, bagashaka ubumenyi butari ubw’idini gusa, bubafasha kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Itsinda ry’abasangirangendo rigizwe n’aba ‘Hadji’ n’aba ‘Hadjati’ rigizwe n’abanyamuryango 60 bo hirya no hino mu gihugu.

Bakora ibikorwa bitandukanye byo gushyigikira gahunda za Leta, zirimo kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyigikira gahunda ya Girinka, kubaka ibyumba by’amashuri hamwe no kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Mu myaka itanu ishize bakaba barakoze ibikorwa byatwaye miliyoni 34 707 150 z’amafaranga y’u Rwanda. Guhera mu mwaka wa 2017 -2022 bakazakora ibindi bikorwa by’ubugiraneza bifite agaciro ka miliyoni 337 500 000.

Hadji, Isaac Munyakazi(hagati)
Abari bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka itanu itsinda ry'abasangirangendo rimaze rishinzwe
Ibyo bateganya gukora mu myaka itanu iri imbere

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza