Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2015, ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga byiyongereye kurusha ibyo rwoherejeyo, asaba abikorera n’Abanyarwanda muri rusange kugabanya iki cyuho barushaho guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda.
Minisitiri Murekezi yabivugiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro imurikagurisha ry’Ibikorerwa mu Rwanda riri kubera mu Mujyi wa Kigali. Iri murikagurisha riri kuba ku nshuro ya kabiri ryatangijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Ukuboza 2016.
Yagize ati “Ibyo dutumiza mu mahanga biragenda biba byinshi cyane, ibyo twoherezayo nabyo bikazamuka ariko ukabona ntibizamuka ku kigero twifuza kugira ngo tutavaho dusesagura amafaranga mu bintu bituruka hanze kandi dufite ubushobozi bwo gukora bimwe muri ibyo ngibyo dutumiza hanze.”
Minisitiri Murekezi agira ati “Mu mwaka wa 2015, twohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 389 z’amadorari ya Amerika, nyamara twatumije hanze ibifite agaciro ka Miliyoni 1863 z’amadorali, ni ukuvuga ngo ibyo twakuye hanze bikubye inshuro zirenze enye agaciro k’ibyo twohereje hanze.”
Yakomeje avuga ko abikorera bafite inganda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye gufata iki kibazo nk’icyabo.
Ati “Nta gihugu cyabaho gikomeza gukora gutyo, twazagera aho tubura amafaranga yo guhaha kandi tugomba gukomeza kubaho neza, dukeneye ibidufasha kugira ngo tubeho neza, ariko igisubizo ntabwo ari ukubikura mu mahanga, ni ugukora byinshi muri ibyo ngibyo.”
Yakomeje avuga ko gukora cyane no guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, bitavuze ko ibitumizwa mu mahanga bizahagarara.
Yakomeje agira ati “Ariko imbaraga za buri gihugu, uzipima urebye ubushobozi gifite bwo gushobora kohereza byinshi mu mahanga kurusha ibyo kigurayo, cyangwa se niyo cyakomeza gutumiza byinshi mu mahanga n’ibijya hanze biturutse muri icyo gihugu bikagenda birushaho kwiyongera cyane. Icyo twifuza ni uko ibyo twohereza mu mahanga byazarusha agaciro ibyo dukurayo.”
Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe yavuze ko gukomeza gutumiza byinshi mu mahanga ari ukwigomwa byinshi ndetse ngo ni ukwisibira inzira y’amajyambere, kuko iyo utumije byinshi birimo n’ibyo wagombaga kwikorera byongera ubushomeri mu rubyiruko. Ibi ngo bikaba bidindiza iterambere ry’inzego nyinshi.
Hari inganda zagaragaje ko bishoboka kandi u Rwanda rwazigama amafaranga yoherezwaga hagurwa ibikoresho hanze
Zimwe mu nganda by’umwihariko izikora ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi ngo zagaragaje ko ibitumizwa mu mahanga muri urwo rwego bishobora kugabanuka u Rwanda rukabasha kuzigama miliyoni 206 z’amadorali ya Amerika buri mwaka, yagombaga kugenda hagurwa ibikoresho by’ubwubatsi.
Mu nganda ziciriritse zirimo izikora imyenda, ibikoresho byo mu bubaji, ibyo gupfunyikamo (Enveloppe), izi nazo ngo zitaweho hazigamwa agera kuri miliyoni 124 z’amadorali ya Amerika buri mwaka.
Inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi nazo zitaweho by’umwihariko kuko zihuza inzego nyinshi z’umurimo mu bukungu bw’u Rwanda, igihugu cyazigama miliyoni 112 z’amadorali ya Amerika buri mwaka.
Minisitiri w’Intebe akaba yasabye abikorera kurushaho gukora ibyiza ngo kuko bitazabura isoko mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Yabasabye kandi gushyira imbere gukorera hamwe, bibuka no gukoresha ikoranabuhanga kuko ariryo rizatuma ibyo bakora bimenyekana henshi kandi vuba.
Amafoto:Luqman Mahoro
[email protected]
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!