Umugabo w’imyaka 35 wo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mushikiri, washakishwaga n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwica umugore bari barashakanye byemewe n’amategeko, bagahana gatanya mu minsi itatu ishize yatawe muri yombi.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeri 2026 mu Mudugudu wa Rwayikona mu Kagari ka Rwayikona mu Murenge wa Mushikiri wo mu Karere ka Kirehe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushikiri, Iyamuremye Antoine, yabwiye IGIHE ko uyu muryango wari umaze umwaka ubana mu makimbirane aho byageze aho bakanatandukana.
Mu minsi ishize yavuze ko biyambaje urukiko rubaha gatanya ndetse runemeza ko bagabana imitungo bari bafite.
Ati “Ku wa Gatatu ni njyewe wagiye kurangiza urwo rubanza, umugabo twamuhaye ibyo urukiko rwamwemereye n’umugore tumuha ibye. Twahavuye rero umugabo atishimiye ko imitungo ye ngo yaje ayimusangana bayihaye uwo mugore ari no gushwana cyane atuka n’uwo mugore. Uyu munsi rero mu gitondo yamusanze aho mu murima amutema ijosi, amutema akaguru n’ibindi bice ahita yiruka arahunga.’’
Gitifu Iyamuremye yakomeje avuga ko nyuma y’uko uwo mugabo yirutse agahunga, yaje gufatirwa mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, akaba yasabye abaturage kwirinda ubwicanyi kuko uretse no kubuza ubuzima undi muntu binavamo igifungo.
Ati ‘Ugize ikibazo nk’ubuyobozi turahari ngo tumufashe, iyo uvukije mugenzi wawe ubuzima urafungwa bikanagira ingaruka ku bantu bawe ba hafi nk’abana n’umuryango. Abaturage bose turabasaba kugana ubuyobozi bukabafasha mu gihe bagiranye ibibazo.’’
Kuri ubu biteganyijwe ko uyu mugabo ahita ajyanwa mu Karere ka Kirehe mu gihe umurambo w’uyu mugore wagejejwe ku bitaro bya Kirehe. Uyu mugore asize abana batatu yari yarabyaranye n’uyu mugabo.
Itegeko rivuga ko uhamijwe n’icyaha cy’ubwicanyi ahanishwa igifungo cya burundu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!