Abaturage bivuriza ku Bitaro bya Kirinda mu Karere ka Karongi, bavuga ko kuba umuhanda werekeza ku biro by’Umurenge wa Murambi no ku ishuri ryisumbuye rya ES Kirinda usigaye unyura rwagati mu bitaro biteza urusaku rubangamira abarwayi.
Uyu muhanda unyura hagati mu bitaro watangiye gukoreshwa nyuma y’aho umuhanda unyura hanze y’ibitaro wangiritse ntusanwe, ibituma abatwaye imodoka bahitamo kuzinyuza rwagati mu bitaro kuko ariho hari umuhanda muzima.
Nyiransabimana Jeannette wivuriza muri ibi bitaro, yabwiye IGIHE ko imodoka zinyura mu bitaro ziteje ikibazo kuko ziteza urusaku bikabangamira abarwayi barembye.
Ati “Izi modoka urusaku rwazo rubangamira abarwayi. Iyo umuntu arembye aba akeneye kuba ahantu hatuje. Urusaku rushobora gutuma aremba kurushaho”.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kirinda, Dr Byamukama Emmanuel, yavuze ko imodoka zinyura mu bitaro hagati zinyura hafi y’ahavurirwa impinja zavutse igihe kitaragera.
Ati “Utwo duhinja dushobora kumva urusaku rw’imodoka rukatugiraho ingaruka. Icya kabiri ntabwo ari byiza ko imodoka zinyura mu bitaro hagati ahari abarwayi. Mu mategeko y’umuhanda, icyo nzi uko kuvuza amahoni mu bitaro bitemewe. Ibyo byose iyo ubishyize hamwe wibaza impamvu umuhanda ukomeza kunyura mu bitaro”.
Ntabwo bisanzwe kubona imodoka nini nk’amakamyo apakiye imicanga n’amabuye na bisi zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange zinyura mu bitaro hagati.
Mu bisanzwe imodoka zinjira mu bitaro ni izijyanye abarwayi n’izigiye gufata imirambo kandi nabwo abubaka ibitaro bakora ku buryo izo modoka zitagera aho abarwayi bari mu bitaro bavurirwa.
Dr Byamukama yavuze ko ubwo baheruka gusurwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin iki kibazo bakimugejejeho we n’inzego bari kumwe, bagiha umurongo w’uko umuhanda ukwiye kunyuzwa hanze y’ibitaro.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko mu gukumera ikibazo cy’imodoka zinyura mu bitaro bateganya gukora neza umuhanda unyura hanze y’ibitaro, ashimangira ko kuba bitarakorwa ari uko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka nta mafaranga yateganyijwe yo gukora umuhanda unyura hanze y’ibitaro.
Ati “Umuhanda unyura hanze y’ibitaro urasaba ingengo y’imari tudafite uyu mwaka, ariko duteganya gushaka uko uzakorwa. Birasaba gukuramo inzu ziri mu muhanda hariya, tukazitangira ingurane. Biri mu bintu dukeneye gukora ariko tudafitiye amafaranga muri uyu mwaka w’ingengo y’imari”.
Ibitaro bya Kirinda biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 120, biganjemo abo mu turere twa Karongi, Muhanga, Ngororero na Ruhango. Buri munsi byakira abarenga 30, abivuza bacumbikiwemo bashobora kugera kuri 146.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!