Amakuru agera kuri IGIHE aremeza ko ishami rya Banki Nkuru y’Igihugu i Rwamagana ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho yaturutse mu cyumba kigenzurirwamo imikorere.
Iyi nkongi ngo yabaye ahagana saa tatu n’igice, biravugwa ko itari ikanganye cyane ndetse ko igice cyahiye ari icyo muri etage ya kabiri y’iyo nyubako. Ngo inkongi yafatiye mu cyumba kigenzurirwamo imikorere kizwi nka ‘Control room’.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko icyabaye ari insinga zakoranyeho ndetse ko ako kanya umuriro wahise ukupwa bikarangira. Ati “ Ni insinga zakoranyeho (court-circuit) yari ibaye ariko bahise bakupa umuriro birarangira.”
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatashye ku mugaragaro iyi nyubako kuwa 26 Nzeri 2014 nyuma yaho kuva mu 2007 iri shami ryakoreraga mu bukode.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!