Inzego z’Umutekano mu Rwanda zirimo igisirikare, Polisi na Dasso zongeye kuza ku isonga mu guha serivisi nziza abaturage nk’uko ubushakashatsi bwa RGB bwabigaragaje.
Ubwo bushakashatsi ngarukamwaka bw’ Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bukorwa kuri gahunda zitandukanye bugaragaza ‘Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivise’.
Ubuheruka gukorwa RGB yabumurikiye abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa mbere taliki ya 26 Ugushyingo 2018. Nk’uko byagaragaye inzego z’umutekano zongeye kuza imbere n’amanota yo hejuru.
Igisirakari kiza imbere n’amanota 99.7%, Polisi igakurikiraho na 97.5% naho Dasso ikagira 88.1%.
Umuyobozi Mukuru muri RGB ushinzwe ubushakashatsi, Usengumukiza Félicien, yavuze ko inzego z’umutekano mu Rwanda, zikomeje kuza ku isonga mu guha serivisi nziza abaturage by’umwihariko Dasso igenda ishimisha kurushaho.
Ati “Ingabo z’igihugu na Polisi baracyari ku isonga ariko igishimishije kurushaho ni Dasso kuko yarazamutse igera hejuru ya 88%.”
Ibipimo by’umwaka ushize wa 2017 byerekana ko igisirakari cy’u Rwanda cyari imbere n’amanota 99.1%; Polisi igakurikiraho na 98.1% naho Dasso ikagira 84.7%.
Gusa Usengumukiza yavuze ko batunguwe no kubona umutekano warasubiye inyuma bibaza icyabiteye.
Ati “Ubundi umutekano ntabwo twajyaga munsi ya 90%; sinzi icyabiteye ariko murabona ko muri iki cyegeranyo murabona ko byasubiye inyuma.”
Ibipimo byerekana ko muri rusange mu turere twose abaturage bishimira umutekano ku gipimo kiri hejuru ya 75%.
Akarere kaza ku isonga ni Burera ku gipimo cya 95.24% naho agafite igipimo kiri hasi ni Nyagatare na 75.62%.
Hagaragajwe ko kimwe mu byatumye ibipimo by’umutekano bimanuka ari ukubera ibikorwa bihungabanya umudendezo w’abaturage bigaragara hirya no hino mu turere.
Muri byo harimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu ngo abyara ubwicanyi, uburaya n’ibindi.
Hagaragajwe ko muri rusange ubujura buri ku kigereranyo cya 37.4%, uburaya kuri 31.6% naho ibiyobyabwenge biri kuri 14.6% mu gihe amakimbirane ashingiye ku butaka ari kuri 14.6%; gukubita no gukomeretsa bikaba ku 9.6%.
Umuyobozi w’agateganyo wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko impamvu abaturage bizera inzego z’umutekano ku kigero cyo hejuru ari uko zibaha serivisi nziza kandi haboneka ikibazo zigatabara vuba.
Ati “Ni ukubera uburyo batanga serivisi n’uburyo bashobora kwihuta iyo hari ikibazo kigaragaye.”
Mu ngamba zafashwe harimo kongera imbaraga mu bikorwa byo kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe ndetse no kongerera ubusobozi Dasso kugira ngo irusheho kunoza imikorere.
Gukomeza gukumira icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no gukaza ingamba mu kurwanya no guca uburaya.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!