Ubuyobozi bukuru bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu, REG bwatangaje ko amashanyarazi abura bya hato na hato biterwa n’ibikorwa byo kuvugurura no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi bikorwa hirya no hino mu gihugu ariko hari n’umuti wavugutiwe icyo kibazo.
Byagarutsweho mu biganiro ubuyobozi bwa REG bwagiranye na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri SENA, ku wa 10 Nzeri 2026.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagaragaje ko mu bice byose by’igihugu aho basuye abaturage bagaragaje ko bugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato ku buryo bamwe bibata mu bihombo kubera ibyangiritse.
Ati “Ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato twarakibonye aho twagiye dusura hose…ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato kiragaruka benshi bakagaragaza ingorane bibateza, ababa bafite ibiribwa bikangirika, hari ingaruka nyinshi, ibyo kwa muganga, inkingo n’ibindi bagaragaza.”
Umuyobozi Mukuru wa REG, Maximilien Byilingiro yemeje koko ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi kibaho ariko gituruka ku bikorwa byo kwagura imiyoboro bitewe n’abakeneye amashanyarazi biyongereye.
Ati “Ni byo muri uko kwagura imiyoboro cyangwa se kuvugurura imiyoboro ishaje hari igihe biba ngombwa kuko tutabikora umuriro urimo, hari igihe biba ngombwa ko icyo gice tugikuraho kugira ngo dushobore gukora imirimo ariko twaje kugira icyo twita ‘reconfiguration’ niba dukuyeho abaturage b’agace runaka, ese hari ubundi buryo dufite ku ruhande babonamo amashanyarazi avuye ku yindi miyoboro ishamikiye kuri uwo nguwo mu gihe turi gukorera imirimo aho?”
Yavuze ko ubu buryo bwakoreshejwe i Gahanga, Nzove, aho sitasiyo nto z’amashanyarazi zazamuriwe ubushobozi ku buryo nk’abafatira amashanyarazi kuri sitasiye ya Gikondo niba ivuyeho bakoreshe uvuye i Gahanga cyangwa mu Nzove.
Ati “Rero mu kwagura izo sitasiyo nto ni ibyo kudufasha ngo tugabanye abagirwaho ingaruka mu gihe twaba turi gukora kuri iyo miyoboro.”
Yavuze ko bari gushyira imbaraga mu kumenyesha abantu ahagiye gukorerwa imirimo yo kwagura no gusana, ndetse bizanakomeza kuko abakeneye amashanyarazi bagenda biyongerea.
Ati “Hari n’ibindi twagiye duhura na byo by’abashobora kwangiza ibikorwaremezo nk’abajura ariko byo ntabwo ari ibintu binini cyane ndetse twagize amahirwe ko dukorana n’inzego z’ibanze, ibikorwaremezo byacu iyo bigeze iwabo babifata nk’aho ari ibikorwaremezo by’ako karere bakadufasha no kubirinda…ariko muri rusange icyo cyo kubura umuriro ni izo gahunda twagifatiye.”
Abasenateri bagaraga ko ari ngombwa kumenyesha abaturage igihe amashanyarazi ateganyijwe kubura kugira ngo bitegure hatagira n’ibyangirika.
Byilingiro yavuze ko igihe bateganya gukupa amashanyarazi ari bo babiteguye babanza kumenyesha abantu.
Ati “Mu kumenyesha abaturage igihe umuriro uribuveho, iyo turibubikore ari ugusana cyangwa guhindura umuyoboro turabikora [turabamenyesha] ariko tubikora ku gihe nyacyo, tubaha igihe gihagije cyo kwitegura? Sinibaza ko ari byo 100%. Ni ukongeramo icyo gihe.”
“Ariko noneho n’inganda nini, hari inganda nini zagiye zigira ibibazo muri ibi bihe, rimwe na rimwe tuzi muri iri zuba dusanga kutabegera twaba turi gukora amakosa kuko hari igihe bajyaga batubwira ngo n’iyo mwaduha isaha twahagarika bimwe na bimwe byakwangirika biramutse bitewe no kubura umuriro. Icyo rero twasanze ari isomo ryiza ryo kumenyekanisha amakuru, twabishyizemo imbaraga, ku buryo ibyo tuzi turabibamenyesha mbere y’igihe ariko haracyari ibyo gukosora ku ibura ry’umuriro.”
Ku kibazo cy’amashanyarazi adafite imbaraga yavuze ko biterwa n’uburyo abakwirakwije amashanyarazi mu bihe bya kera bayerekezaga ahari ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ahandi ajya mu baturage ugasanga hari umuyoboro muremure utuma amashanyarazi acika intege ariko hose hari gahunda yo kuvugurura iyo miyoboro kugira ngo akore urugendo rugufi.
REG itunganya amashanyarazi angana na 472,9 MW mu gihe intego yashyizweho muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ari ukugera kuri 615 MW.
Amashanyarazi aturuka ku ngufu zisubira ni 56% mu gihe intego ari ukugera kuri 60% mu mwaka wa 2029.
Ku bijyanye no kubona amashanyarazi, Byilingiro yavuze ko igipimo cyo ku rwego rw’igihugu cyageze kuri 88,3%, aho 63% by’abaturage bayabona binyuze ku muyoboro mugari, naho 25% bagakoresha akomoka ku mirasire y’izuba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!