Ingabo z’u Rwanda,Rwandabatt3, ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique, MINUSCA, hamwe n’ingabo z’u Bufaransa ziri muri iki gihugu mu gikorwa cyiswe Sangaris; zafatanyije mu kurinda Perezida w’u Bufaransa François Hollande na Faustin Archange Touadera wa Centrafrique.
Iki gikorwa cyo gucungira umutekano aba bakuru b’ibihugu cyabaye mu gihe Perezida Hollande yagiriraga uruzinduko rw’umunsi umwe muri Centrafrique kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2016.
Nyuma y’ibiganiro hagati yabo, aba bakuru b’ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho Perezida Hollande yavuze ko mu gihe cya vuba igikorwa cy’ingabo z’u Bufaransa cyiswe Sangaris kigamije kubungabunga amahoro i Bangui kiraba gisojwe.
Ni igikorwa cyatangiye mu mwaka wa 2013 ubwo muri Centrafrique ubugizi bwa nabi bwatangiraga.
Bacungiwe umutekano n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, Rwandabatt3, hamwe n’ingabo z’u Bufaransa ziri muri Sangaris, aba bakuru b’ibihugu bombi basuye ibice bitandukanye by’Umujyi wa Bangui.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!