IGIHE

Impinduka muri RDF: Maj Gen Musemakweli na Alex Kagame bahinduriwe imirimo

0 8-02-2016 - saa 18:26, Kanamugire Emmanuel

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Maj Gen Jacques Musemakweli, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, asimbuye Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi, uheruka kugirwa umuyobozi w’ingabo za Loni muri Sudan.

Mu zindi mpinduka zabaye, Maj Gen Alex Kagame yagizwe Umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru, naho Maj Gen Richard Rutatina akurwa ku mwanya w’Umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu ngabo,J2.

Gen Major Jacques Musemakweli yari asanzwe ayobora ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu mu gihe Gen Maj Alex Kagame yayoboraga Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo.

Maj Gen Jacques Musemakweli wari ushinzwe ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka
Maj Gen Alex Kagame yagizwe Umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’igihugu n'abandi bayobozi bakuru
Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza