IGIHE

Ibyo bita uburenganzira ni ukurenga inzira -Rutangarwamaboko ku myambarire yarikoroje

0 2-09-2026 - saa 17:12, Léonidas Muhire

Rutangarwamaboko yavuze ko imyambarire idakwiye y’urubyiruko muri iyi minsi bambara bavuga ko ari uburenganzira bw’uko babyumva, ihabanye cyane n’inkomokomuzi y’imyambarire mu Rwanda, ndetse ko ari ukurenga inzira ndetse kugira umutima muke.

Ibi yabigarutseho mu gihe muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi havutse impaka zikomeye mu bijyanye n’imyambarire, aho bamwe bavuga ko bidakwiye kubuza umuntu kwambara uko abyumva, kuko ari uburenganzira bwe.

Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Abantu benshi biganjemo urubyiruko bitabiriye igitaramo umuhanzi Diamond Platnumz yakoreye i Kigali, ariko rwambaye mu buryo rutikwije uko bikwiye, rusubizwa inyuma n’inzego z’umutekano ngo rujye kwambara ibindi.

Mu kiganiro na IGIHE, Rutangarwamaboko yavuze ko ubundi kuba abantu bari kujya impaka ku myambarire ikwiye n’idakwiye bigaragaza guta umuco bikomeye, kuko muri gakondo y’u Rwanda kwambara ubundi ari ukwikwiza.

Yagiye mu mateka gato agaragaza ko ubundi mu Rwanda kimwe n’ahandi hatandukanye kera batambaraga imyenda mu gihe cy’Ubuhigi n’Ubutoratozi ariko ngo byari amaburakindi.

Ati “Cyera ntibambaraga ariko byari amaburakindi. Aho bamenyeye ibyo kwambara batangiye gushaka utwo bikinga haza utubindo. Impavu ni uko kugira ngo uzabone uruhu rugukwiriye n’ukuntu bari banini nk’abagabo wasangaga ari mtero ebyiri zirenga byari bigoye. Na byo byambarwaga n’abatware bifite kuko gukana uruhuhu n’umuvumu uzakwira umuntu n’ubu byaguhenda.”

Uwo muco rero wakomeje gukura, Abanyarwanda bagenda barushaho kwambara, ariko banagenda bayinoza kurushaho kandi kandi barushaho kwikwiza gusa nyuma haza kuza idini n’ubukoloni bizana indi myambaro.

Abanyarwanda, nubwo bayobotse iyo myambarire mishya, nk’amakanzu n’imishanana bagiye babyambara kinyarwanda ari naho havuye gukenyera imishanana uko icyenyerwa bigana uko mbere bambaraga.

Rutangarwamaboko asanga biteye isoni kuba ubu imyambarire iteye imbere, ntawe ugorwa no kubona imwambitse ari bwo abantu badashaka kwikwiza, ndetse ko hari ubundi butumwa bitanga.

Ati “Ubu imyambaro yaje abantu bateye imbere ni bwo bashaka babunuza. Usanga umubyeyi yambaye ibiterasoni ntanabone ko yataye umutima. Ubundi mu Kinyarwanda kwambara bisobanuye ko ufite umutima.”

“Mu mbonezamitekerereze kwambara si ukwambara nko kwambara gusa ahubwo ni icyo bihatse. Mu banyarwanda rero icyo bihatse ni ukugira umutima. Niba rero abantu basigaye bambara nabi ni ikimenyetso cy’uko umutima watakaye.”

Yashimangiye ko ubundi abahanga imyenda baba bazi neza icyo ushushanya ku bayambaye ndetse n’icyo bivuze ku myitwarire yabo ku buryo mu by’ukuri bidakwiye ko abazungu bambara utwenda tugufi kuko bari ahantu hashyuha ngo tuzanwe no mu Rwanda hari ikirere cyiza.

Ntiyemera kandi iby’abavuga ko ari uburenganzira bwabo kwambara ntibikwize, agaragaza ko ari uguteshuka bikomeye ku ndangagaciro z’umuco.

Ati “Ngo imibiri ko ari iyacu muradushakaho iki? Na we ubwawe mu mbonezabitekerezo ya Kinyarwanda ntabwo uri uwawe uri uw’u Rwanda. None se ni uko ugiye kugaragaza u Rwanda?. Icyo mwita uburenganzira ni ukurenga inzira yabonetse bigoranye mutazi ni uko imyambaro yabonetse ni na yo mpamvu mutagihanga iyanyu.”

Rutangarwamaboko yavuze ko imyambarire mibi ishushanya ibiri imbere mu muntu ndetse ntiyatinye no kuvuga ko bifitanye isano n’imico y’uburara yo gusambanira mu ruhame nk’ahabereye ibirori bamwe badukanye.

Iyi mpirimbanyi y’umuco, yasoje agaragaza ko ibigezweho byose bidakwiye kwirukankirwa kuko haba harimo ibidakenewe mu Rwanda usanga ari na byo nyuma byica umuco kuko ngo no mu mateka ubundi Abanyarwanda ntibagenerwaga iby’abandi bahangaga ibyabo bibanogeye.

Rutangarwamaboko yagaragaje ko uburezi n’uburere ari ryo zingiro kurusha uko inzego zahana abamaze guhanuka.

Ati “Inzego z’umuco, iz’uburezi n’iz’umuryango iki ni ikirego gikomeye kuri zo zikwiye kwitaho. Ntabwo ibi bintu byakabaye birimo Polisi kuko ntirera abana, ntiyukaba umuryango ahubwo iza aho byakomeye ije guhosha no gahana.”

Rutangarwamaboko asanga ibyo bita uburenganzira ahubwo ari ukurenga inzira mu by'imyambarire y'urubyiruko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza