IGIHE

Ibuka yakomoje ku kurega Kabgayi mu nkiko, Mbonyintege ayimara impungenge

0 29-06-2016 - saa 10:11, Ferdinand Maniraguha

IBUKA ifite impungenge ko mu muhango wo kwizihiza yubile y’imyaka 25 y’abapadiri iteganyijwe muri Diyoseze ya Kabgayi n’abahamwe n’ibyaha bya Jenoside bazizihirizwa yubile, kandi ngo biragoranye ko hazabaho kunenga ibibi byakozwe na bamwe mu bihayimana mu gihe cya Jenoside.

Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege yavuze ko badashobora kwizihiza yubile y’abapadiri bakoze Jenoside, kandi ko bazanasaba imbabazi kubera abihayimana bahemutse.

Ahishakiye Naphtali, Umunyamabaganga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Impuzamiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakomoje ku rutonde ruriho abapadiri batandatu bakomoka muri Diyoseze ya Kabgayi bazakorerwa yubile, harimo na babiri bahamwe n’ibyaha bya Jenoside.

Ubutumire bwavuye he?

Urwo rutonde ntirugaragaza inkomoko yarwo, Diyoseze ya Kabgayi iyoborwa na Musenyeri Mbonyintege Smaragde ihakana ko atari yo yarushyize ahabona, mu gihe Ahishakiye ahamya ko ari ubwa kiliziya.

Ubwo yaganiraga na Radiyo KFM, Ahishakiye yagize ati “ Hari ubundi butumire bwa diyosezi zitandukanye tujya tubona, ubwo twari dufite ubushize ( iyimikwa ry’umusenyeri mushya) nta sinya bwari bufite, [...]tubibona nk’amahano, ariko birahari, babizi neza ko ari ubutumire ari n’umunsi utegurwa na Diyoseze ya Kabgayi.”

Byatumye Ibuka ishyira ahabona itangazo ryamagana icyo gikorwa ifata nko gupfobya Jenoside, mu gihe bamwe mu bahamijwe kuyikora baba bakorewe ibirori.

Yagize ati “ Si ubwa mbere twaba tugiye mu mihango nk’iyi irangwa no kuvuga ibigwi by’uwakorewe yubile, hari aho ujya ukumva bararengera bakavuga ibigwi adafite,..”

Impungenge zikomeye Ahishakiye afite, yazigaragaje agira ati “Kwicara bakavuga ko abo bapadiri bahekuye igihugu ntabwo tubibara nk’ibintu bidashoboka.”

Akomeza avuga ko kubavuga ibigwi byatera ibikomere abacitse ku icumu, n’undi wese waba uzi ibyo bakoze.

Kiliziya yirengagize abakozi bayo?

Mu bibazo bitandukanye byabajijwe harimo niba abo bapadiri batarekerwa kuri urwo rutonde bakazagawa mu ruhame kubera ibyaha bya Jenoside bishoyemo, ndetse n’icyo bitwaye kuba baguma mu bitabo bya kiliziya, ndetse n’ikibazo biteza mu gihe bakorewe iyo yubile ariko bishingiye ku isakaramentu bahawe.

Ahishakiye yavuze ko atekereza ko Kiliziya Gatorika ikwiye kumva uburemera bw’ibyaha abo bapadiri bakoze ntibizihirize iyo yubile.

Ati “ Uko Kiliziya ikwiye kwitwara ni ukumenya kwitandukanya n’abayo bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, yego ntiyemera ariko rimwe na rimwe usanga isa n’ihagaze ku bihayimana bayo bagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside, n’andi madini turabibasaba kuko usanga biyavangira.”

Ibuka yemera izina umusaseredoti?

Ibuka ibona ko izina umusaredoti ridakwiye kwamburwa uwahawe iryo sakaramentu, kuko n’ubundi uwabaye dogiteri cyangwa ambasaderi batajya bamburwa iryo zina, nyamara ngo hari uko urifite wakoze ibyaha bikomeye akwiye gufatwa.

Ati “ Ibikorwa byabo byatesheje agaciro ubusaseredoti bwabo ntabwo dukwiye kubwizihiza. [...]Umupadiri watandukiriye kugeza ubwo agera ku cyaha cyo kwica intama ze agakora icyaha kiremereye nka Jenoside, ntabwo kiliziya yamwimitse ngo azakore jenoside, yamwimitse nk’umuntu wari kwamamaza ukwemera. [...]Mu bitabo bya Kiliziya banditsemo nibabigumemo, ariko ibikorwa byabo bibambura agaciro ko kuba uyu munsi twabakura mu bitabo tukabakorera yubile nk’aho hari icyo tubashima.”

Kubafatira ko hari isakaramentu ry’imbabazi(Penetensiya) umuntu ahabwa n’imbabazi zishobora gutuma umuntu asubira mu murimo we, Ahishakiye asanga icyaha cya Jenoside kiremereye ku buryo abantu bakwirinda kucyitiranya n’ibindi.

Ibuka ishobora kurega Diyoseze mu Nkiko

Kabgayi irasabwa gukora icyo Ibuka ibona cyoroshye ikavana abo bapadiri babiri ku rutonde rw’abazakorerwa Yubile, itabyubahiriza ikaregwa.

Ati “ Ntekereza yuko ibyo dusaba ni ibintu bifite ishingiro, ntaho turagera tubona ko diyoseze ya Kabgayi itazabyumva, itazabiha agaciro, ariko mu gihe bitakorwa nkuko twabivuze byaba ari kimwe mu bigize icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside twavuze, twasaba inzego z’ubutabera zikazabikurikirana.”

Diyoseze ya Kabgayi iti iki?

Musenyeri Mbonyintege yahakanye ko atazi iby’ubwo butumire, ndetse amara impungenge ko Yubile izakorerwa abapadiri batahamwe n’ibyaha bya Jenoside, kandi ngo ni ababa i Kabgayi kuri ubu.

Mbonyintege uri mu butumwa mu mahanga, yemeje ko nabuvamo azitangira ubutumire nyabwo.

Kiliziya izasaba imbabazi?

Hari abapadiri batannye, bakora Jenoside, Mbonyintege abona ko bibabaje, Ahishakiye asaba ko Kiliziya yagombye gutegura umwanya ikagaya abihayimana batannye, ndetse bigakorwa no mu yandi madini.

Musenyeri Ntihinyurwa Thadee Umushumba wa diyoseze ya Kigali na Mbonyintege Smaragde, babajijwe icyo kibazo muri filime mbarankuru ‘Ikibyimba cy’Ukuri (Abces de la Verite).

Icyo gihe bavuze ko Kiliziya yitegura kwitandukanya vuba n’ibibi byaranze Abihayimana.

Mu Kiganiro IGIHE yagiranye Musenyeri Mbonyintege ku wa 27 Kamena 2016, yavuze ko mu itangwa ry’ubusaseredoti, muri Paruwasi ya Mushishiro tariki ya 16 Nyakanga 2017, bateguye igikorwa kidasanzwe.

Yagize ati “ Yubile izakorerwa abagomba kuyikorerewa,[...] Njyewe nzanasaba n’imbabazi ku mugaragaro, uwo munsi, tuzaba turi mu mwaka w’ubusaseredoti, sinshobora rero kutagira icyo mvuga ku bahemutse(abapadiri) hari icyo tuzabavugaho nabo.”

Musenyeri Mbonyintege avuga ko badashobora kwizihiza yubile y'umuntu wahamijwe ibyaha
Ahishakiye ubwo yari mu muhango wo kwibuka mu murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo muri Mata uyu mwaka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza