Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 “Ibuka” ishami ryo mu Buholandi, watsinze urubanza wari wararezemo ikinyamakuru cyo muri iki gihugu kubera gutambutsa inyandiko zigoreka amateka ndetse zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inkuru irimo ayo magambo yasohotse mu kinyamakuru Vrij Nederland cyandikirwa mu Buholandi, yakozwe n’umugore w’ umunyamakuru witwa Anneke Verbraeken aho yari ifite umutwe ugira uti ““Ik een moordenaar”[ Njyewe ndi umwicanyi?]
Perezida wa Ibuka mu Buholandi, Christian Mundele, avuga ko uyu munyamakuru wikorera asanzwe ari umuntu ushyigikira abakoze Jenoside mu Rwanda, akaba yaragiranye ikiganiro na Jean Claude Iyamuremye ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo kiganiro ngo cyari cyiganjemo ubutumwa bw’ibinyoma bupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mundele yakomeje avuga ko nyuma y’iyo nkuru, byababaje cyane abarokotse Jenoside ariho havuye icyemezo cyo gucukumbura, bakajyana uyu munyamakuru n’ikinyamakuru akorera mu nkiko.
Ati “ Byaratubabaje cyane twiha umugambi wo gucukumbura tureba ibyo bavuze, nyuma tubikoramo ikirego turabarega. Urubanza rwabaye ku itariki 22 Nzeli 2015. Tariki 23 Ugushyingo 2015 nibwo urubanza rwasomwe batubwira ko twatsinze ndetse bariya twareze bategekwa gukosora inyandiko zose bakoze, abo basebeje bose bakabasaba imbabazi mu nkuru bazakora inyomoza kandi idapfobya"
Yakomeje avuga ko urukiko rwategetse iki kinyamakuru kwandika inkuru zivuguruza izo cyari cyanditse mbere ‘zarimo amakuru y’ibinyoma.’
Uyu Iyamuremye wahawe umwanya agahakana ndetse akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Kamena 2014, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Buholandi rwategetse ko agomba koherezwa mu Rwanda.
Icyemezo cyo koherezwa mu Rwanda kwa Iyamuremye ni nacyo cyari cyafashwe mu 2013, ariko akavuga ko niyoherezwa mu Rwanda nta butabera bunoze azabona.
Gusa Leta y’u Buholandi inengwa kuba igendesha biguru ntenge iby’iyoherezwa rye byanatumye ubushinjacyaha bw’iki gihugu butanga ikirego kuri iyi ngingo. Iki kirego cyatanzwe tariki ya 13 Ugushyingo, hategerejwe umwanzuro w’urukiko.
Iyamuremye uzwi ku izina rya Nzinga, yabaga muri Vooborg mu Buholandi, aza gufatwa na Polisi yaho ku busabe bw’u Rwanda, ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri ETO Kicukiro.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!