Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe imibanire mpuzamahanga byashyize ahagaragara ubutumwa bwohererejwe Hillary Clinton mu gihe yari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo Email yo mu 2009 imenyesha ko umutwe wa FDLR uri mu Burundi.
Ibiro bya Amerika bishinzwe imibanire mpuzamahanga, US State Department, kuwa Gatanu tariki ya 29 Mutarama 2016 byashyize ahagaragara email zirenga 900 zohererejwe Hillary Clinton mu gihe yari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hillary Diane Rodham Clinton yabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 67 kuva mu 2009 kugera mu 2013 ku buyobozi bwa Perezida Barack Obama.
Ubutumwa yohererejwe n’abantu batandukanye harimo bumwe yakiriye bujya mu bubiko bwe bwite (server) kandi ari amabanga y’igihugu. Bumwe muri ubwo, nibwo bwashyizwe ahagaragara ariko hari email 22 zitashyizwe ku mugaragaro kuko ngo zikubiyemo ‘amabanga yo ku rwego rwo hejuru’ .
Mu 2009, Amerika yamenyeshejwe ko umutwe wa FDLR uri mu Burundi
Kuwa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2009 ku isaha ya saa 10:36 z’igitondo, Daniel B Smith, Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe iperereza n’ubushakashatsi, yandikiye Cheryl Mills wahoze ari Umujyanama Mukuru wa Hillary Clinton; Huma Abedin umuntu wa hafi wa Clinton na Jake Sullivan wari mu bari bungirije Hillary Clinton ubwo yari Umunyamabanga wa Leta.
Mu butumwa yaboherereje bwari bukubiyemo amakuru y’iperereza yatangwaga n’abantu batandukanye mu bihugu byo hirya no hino ku Isi areba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bibazo mpuzamahanga.
Muri iyo email yo kuwa 24 Kanama 2009, Phil Carter , Umunyamategeko wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,umwanditsi, akaba yaranahoze ari umusirikare mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika; yamenyesheje ko hari amakuru avuga ko umutwe wa FDLR uri kubarizwa ku butaka bw’u Burundi.
Atanga inama ko ‘ingabo z’u Burundi hamwe n’iz’u Rwanda zishobora gushyira hamwe zikagaba ibitero kuri uyu mutwe.’
Umutwe wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda. U Rwanda rwakunze kuvuga ko hari amakuru y’uko ubu abarwanyi b’uyu mutwe bari ku butaka bw’u Burundi.
Tariki ya 4 Gicurasi 2015 , U Rwanda rwatangaje ko rutakwirengagiza ibibera mu Burundi n’amakuru avuga ko hariyo bamwe mu barwanyi ba FDLR.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo icyo gihe yagize ati “ Ntitwakwirengagiza amakuru avuga ko bamwe mu bagize FDLR basesekaye mu Burundi.”
Gusa icyo gihe kandi Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi yasohoye itangazo rigira riti “Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga irashaka kumara impungenge Guverinoma y’u Rwanda, ko nta muntu n’umwe wo muri FDLR ubarizwa ku butaka bw’u Burundi. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi na Sosiyete Sivile bagaragaje ko ku butaka bw’u Burundi hari FDLR n’Interahamwe, bashaka gutera urujijo ku bihugu by’ibivandimwe bisanzwe bifitanye umubano mwiza.”
Hagati aho Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yabereye i Dar es Salaam, kuwa 6 Nyakanga 2015, yafatiwemo umwanzuro usaba iperereza ku barwanyi b’umutwe wa FDLR bivugwa ko baba barageze ku butaka bw’u Burundi.
Iyi nama yarimo Perezida Yoweli Museveni wa Uganda na Jakaya Kiwete wa Tanzania, yasabye ko Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) n’Itsinda ry’abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM) byakwifatanya bigakora iperereza ku barwanyi ba FDLR bavugwa ku butaka bw’u Burundi.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!