IGIHE

Huye: Umwana w’imyaka ibiri yahiriye mu nzu y’iwabo

0 9-08-2026 - saa 07:05, Theodomire Munyengabe

Mu Karere ka Huye, umwana w’imyaka ibiri n’igice yishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’iwabo, mu gihe umuvandimwe we w’imyaka ine yahiye mu maso, ndetse ibyari mu nzu byose bigakongoka.

Byabaye mu masaha yo ku manywa ku wa 8 Kanama 2026, mu rugo rwa Nzabirinda Jean Bosco utuye mu Mudugudu wa Rurenda, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma.

Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko babonye ikibatsi cy’umuriro n’umwotsi mwinshi mu rugo bakihutira kujya kureba bagasanga hahiye, ndetse inzu igeze kure ishya, hanze hari umwana w’imyaka ine wakomerekejwe n’umuriro mu maso.

Umwe mu baturage yavuze ko ubwo umuriro wadukaga, nyina w’abana yari hanze, yihutira kujya mu nzu asohora uw’imyaka ine wari hafi, amugeza hanze, naho undi w’imyaka ibiri n’igice wari mu cyumba umuriro waturutsemo bikamunanira, bikanamuviramo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko bakimenya iyi nkuru, ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro bihutiye gutabara.

Ati ‘‘Polisi yasanze umwana muto w’imyaka ibiri n’igice yahiriyemo abura ubuzima, naho mukuru we w’imyaka ine yakomeretse, ubu ari mu Bitaro bya Kaminuza bya CHUB.’’

CIP Kamanz yakomeje avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu muriro wakomotse ku mashanyarazi. Umuriro wahereye mu gisenge cy’icyumba umwana muto yari arimo, ukwira hose.

Yaboneyeho gusaba ababyeyi kujya bagerageza kubana n’abana cyangwa bagakora ibishoboka bagahora bari kumwe n’abantu bakuru babareberera ibyabahungabanya.

Yanasabya abaturage muri rusange kujya bazirikana gushyira amashanyarazi mu nzu bifashishije ibikoresho byujuje ubuziranenge, kandi bakifashisha abatekinisiye babifitiye ubumenyi bari no ku rutonde rw’ababyemerewe, kandi bakibuka no gushyira inyubako zabo mu bwishingizi kugira ngo bibarinde ibihombo byakomoka ku nkongi n’ibindi biza bitandukanye.

Igisenge cy'inzu cyahiye kirakongoka n'ibyari birimo byose
Mu nzu hahiriyemo umwana w’imyaka ibiri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza