IGIHE

Hari ikimaze imyaka ari urutoki: Ibibazo byugarije ibyanya by’inganda mu Rwanda

0 7-08-2026 - saa 07:11, IGIHE

“Kuba icyanya cyajyaho kikamara imyaka 10 cyitwa icyanya hakiri mu nsina gusa na byo si byiza” Aya ni amagambo ya Senateri Mureshyankwano nyuma yo kubona ko icyanya cy’inganda cya Rubavu nta kintu na kimwe cyari cyakorwamo mu gihe kirekire kimaze kibayeho.

Gahunda y’ibyanya by’inganda yatangiye mu 2006 hagamijwe kwihaza mu bikorerwa mu gihugu, habanza icya Kigali mu gihe icya Rwamagana ari cyo cyashyizweho nyuma mu 2017.

Ibyanya by’inganda byashyizwemo abashoramari hagendewe ku byo bifuza gukora. Nk’urugero ibyanya by’inganda bya Muhanga na Musanze byashyizwemo inganda zikora ibikoresho bikomeye nk’izikora ibikoresho by’ubwubatsi, mu gihe icyanya cya Nyagatare na Nyabihu bigenewe inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi.

Muri gahunda y’igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere, NST2 u Rwanda rwahisemo gushyira imbaraga mu byanya by’inganda bine bizaba bifite ibikorwaremezo byose nk’imihanda ya kaburimbo, amashanyarazi n’amazi, itumanaho ryihuse, umutekano, serivisi za gasutamo, n’ibindi.

Mbere yo kubaka ibyanya by’inganda habanza igishushanyo mbonezamiturire, cyerekana imbago z’icyanya, imiterere yacyo, n’inyigo yimbitse yerekana aho ibikorwaremezo bizanyuzwa, uko inganda zizatuzwa bitewe n’ibyo zikora cyangwa zibangamirana hagati yazo.

Inyigo nk’izi zakozwe ku byanya by’inganda bitandatu, ni ukuvuga Muhanga, Musanze, Rwamagana, Rusizi, Bugesera, Huye, Nyabihu na Kigali Special Economic Zone.

Inyigo yimbitse ku cyanya cy’inganda cya Nyagatare biteganyijwe ko izarangira mu 2026 mu gihe icya Rubavu izarangira mu 2027.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe yagiranye n’Abasenateri mu ntangiriro za Kanama 2026, yagaragaje ko ibyanya by’inganda bine byatoranyijwe bizashyirwamo imihanda ya kaburimbo bitarenze mu 2029.

Mu cyanya cy’inganda cya Musanze hagomba kubakwa imihanda ireshya na kilometero 6 za kaburimbo. Mu 2026/27 hazubakwa imihanda irimo laterite ireshya na kilometero 2 na kabulimbo ireshya na kilometero 1,4 bizarangira muri Nzeri 2026.

Indi mihanda isigaye izashyirwamo kaburimbo bitarenze 2028, mu gihe ibindi nk’amazi, sitasiyo nto y’amashanyarazi, internet n’ibindi bizashyirwamo bitarenze 2028.

Mu cyanya cy’inganda cya Muhanga hatanzwe ingurane ku mitungo itimukanwa ifite agaciro ka miliyari 4 Frw yishyuwe abaturage 254. Kuva iyi gahunda itangiye hamaze kwishyurwa ingurane ya miliyari 7,5 Frw muri iki cyanya.

Kuva muri Mata 2026 hubatswe imihanda y’igitaka ireshya na kilometero 3,4, ikazarangira muri Nzeri, kandi ikazashyirwamo kabulimbo bitarenze muri Nyakanga 2027. Indi mihanda ireshya na kilometero 7,7 izubakwa bitarenze bitarenze Nyakanga 28, ariko ikazashyirwamo kaburimbo bitarenze mu 2028.

Hateganyijwe kubakwa uburyo bwo gutunganya imyanda ikomoka mu nganda, sitasiyo nto y’amashanyarazi.

Muri cyanya cy’inganda cya Rwamagana, hateganyijwe imihanda ireshya na kilometero 7,4 y’ibitaka yari iteganyijwe yarubatswe ndetse hateganywa ko izashyirwamo kaburimbo binyuze mu mushinga u Rwanda rufatanyije na Banki y’Isi.

Hazanubakwa sitasiyo nto y’amashanyarazi n’uburyo bwo gutunganya imyanda iva mu nganda ku rugero rwa 100%.

Mu cyanya cy’inganda cya Huye kwimura abaturage byarakozwe 100% mu gihe mu cya Rusizi bigeze ku rugero rwa 90%. Icyanya cya Huye gikorerwamo ku rugero rwa 415 mu gihe icya Rusizi kiri kuri 35%.

Ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo, amazi n’amashanyarazi bizashyirwamo ku rugero rwa 50% mu 2029.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagaragaje ko nubwo hari byinshi byakozwe mu guteza imbere ibyanya by’inganda byatoranyijwe, hari ibyandindiye cyane n’ibyakorewe igenamigami ribi.

Yatanze urugero ku cyanya cy’inganda cya Rusizi ahari inganda nke na zo zikora ku bushobozi buke cyane

Mureshyankwano yagaragaje ko icyanya cy’inganda cya Rubavu kimaze igihe kirekire ariko n’ubu nta gikorwa na kimwe cyari cyajyamo.

Ati “Icyanya cy’inganda cya Rubavu kiri kuri zeru ku ijana kandi ni ko bikimeze, ni intoki, ni mu nsina kandi hakitwa mu cyanya cy’inganda. Nk’aho twose ntihagakwiye kwitwa icyanya cy’inganda…arlko kuba icyanya cyajyaho kikamara imyaka 10 cyitwa icyanya hakiri mu nsina gusa na byo si byiza.”

Minisitiri Kajangwe yavuze ko ibyerekeye ingurane mu byanya by’inganda bya Rubavu na Nyagatare bizakorwa ku bufatanye n’abashoramari.

Ati “Muri Nyagatare no muri Rubavu gutanga ingurane bigeze kuri 35% abasigaye no muri Rubavu bizakorwa muri gahunda yo gufatanya n’abashoramari mu kwishyura ingurane ku butaka bahawe.”

Yasobanuye ko gutanga ingurane bizakorwa uko abashoramari bazakomeza kwitabira, aho butarakoreshwa abaturage bagakomeza kububyaza umusaruro.

Ati “Uko ingengo y’imari izagenda iboneka imihanda ya kaburimbo amashanyarazi ndetse n’amazi bizashyirwa mu [byanya by’inganda bya] Nyagatare, Nyabihugu na Rubavu.”

Mu bindi byagaragajwe harimo kuba nta rwego rukurikirana umuntu ku wundi imikorere y’ibyanya by’inganda uretse ibyanya bya Kigali na Bugesera.

Minisitiri Kajangwe yasobanuye ko mu bihe byashize ibyanya by’inganda byo mu turere bizashyirwamo inganda nto n’iziciriritse ariko biri gushakirwa umuti urambye.

Ati “Mu myaka ishize habayemo intege nke zo gukurikirana ibi byanya by’inganda byo mu turere cyane cyane ibigamije inganda nto n’iziciriritse kubikurikirana no guha umurongo uturere. Icyo twakoze habayeho inama na Minisiteri Ishinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo hagire ibigirwa iby’ibanze byo guherwaho. Kuba dufite ibyanya byahariwe inganda ziciriritse 30 mu mujyi umwe wa Kigali ni byinshi ndetse n’ahantu tubasha gushyira amikoro yacu atangira gutatana.”

Ubwitabire bwo gukorera mu cyanya cy’inganda cya Bugesera n’icya Kigali bugeze kuri 90%.

Ibyanya cy'Inganda cya Muhanga kiri mu biri kongerwamo ibikorwaremezo ku bwinshi, ndetse biteganyijwe ko mu 2029 bizaba byaruzuye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza