Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, ashima uburyo we n’itsinda yari ayoboye bakiriwe na Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.
Gen Muhoozi wageze i Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026, yavuze ko uruzinduko rwe rwaranzwe n’ibiganiro byiza byibanze ku mubano w’u Rwanda na Uganda, agaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje gukomera no kurushaho kuba mwiza.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X nyuma y’uru ruzinduko, yagize ati “Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame ndetse na mugenzi wanjye Gen Mubarakh Muganga, ku buryo bwiza cyane bakiriyemo itsinda ryacu mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Twagiranye ibiganiro byiza cyane ku mubano w’ibihugu byacu. Umubano wa Uganda n’u Rwanda urakomeye kandi urushaho kuba mwiza kurusha mbere hose.”
Gen Muhoozi kandi yashimiye Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Perezida Paul Kagame, avuga ko ubuyobozi bwabo bwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi yise “ibihugu by’abavandimwe.”
Yasoje ubutumwa bwe agira ati “Murakarama.”
I would like to thank H.E. @PaulKagame, @FirstLadyRwanda and my counterpart General Mubarakh Muganga for the very warm welcome our delegation received in Rwanda. We had excellent discussions about our bilateral relations. Uganda-Rwanda relations are stronger and warmer than ever.… pic.twitter.com/YT3TwpBfVK
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) July 27, 2026
Ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, Gen Muhoozi yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Mu bandi bayobozi bakuru bari bagiye kumwakira harimo Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda ushinzwe kurinda abayobozi bakuru, Gen Maj Willy Rwagasana, n’Umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, Col Ezekiel Matsiko.
Muri uru ruzinduko, Gen Muhoozi yagiranye ibiganiro na Gen Mubarakh Muganga ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, byibanze ku buryo ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi bwarushaho gutezwa imbere.
Yakiriwe kandi na Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Uganda, amahoro ndetse n’umutekano wo mu karere.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’ingamba zo gukomeza kwimakaza amahoro n’umutekano.
Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2025. Icyo gihe na bwo yari yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda ku bufatanye bw’impande zombi, anasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Muri iryo shuri, yatanze ikiganiro ku bufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kubungabunga amahoro n’umutekano, agaragaza ko Ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda zifite ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’umutekano mu gihe zishyize hamwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!