Umunyarwanda witwa Fidèle Gatsinzi watawe muri yombi tariki ya 9 Ukuboza 2017 n’abantu bambaye impuzankano ya gisirikare bakora mu rwego rushinzwe ubutasi rwa Uganda, CMI, yagarutse mu Rwanda atabasha kwigenza ahubwo atwawe mu igare ry’abafite ubumuga.
Uyu mugabo agenda mu igare mu gihe ubwo yajyaga muri Uganda gusura umuhungu we wiga yo, yigenzaga nta kibazo afite. Yagiye yitwaye mu imodoka ye bwite, afatwa bukeye bwaho afungwa 12 atazi aho ari, akorerwa iyicarubozo nta n’umuntu n’umwe yemerewe kuvugisha kuko yari apfutse mu maso.
Mu buhamya bwe avuga ko yafashwe ari mu Mujyi rwagati i Kampala avuye muri hoteli yararagamo, umwe mu basirikare amubwira ko hari mwene wabo w’umunyarwanda umushaka witwa Rugema Kayumba.
Uyu Rugema ni mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, wahunze igihugu akaba ari umwe mu bayobozi b’umutwe urwanya ubutegetetsi bw’u Rwanda, RNC.
Gatsinzi amaze kubwirwa ko Rugema amushaka, ngo hirya gato haje abandi bantu bambaye imyenda y’abasirikare bamushyira mu modoka, uwo Rugema Kayumba na we ahita aza aramubwira ngo “mwebwe muraza kumara abantu, mwarashe Kayumba isasu rimuhera mu nda, murasa Karegeya ndamutwara, none wowe urashaka na Murengezi. Ndamubwira nti ibyo simbizi.”
Avuga ko bahise bamwambura telefone, bamutwara mu modoka ya Rugema, bamugeza ku biro bya CMI mu gace ka Kireka. Gatsinzi avuga ko yafungiwe aho, amara icyumweru kirenga apfutse ibitambaro mu maso, nta n’amasegonda atanu barakimukuramo.
Yageze i Kigali kuri uyu wa Gatanu amaguru n’amaboko byarabyimbye , avuga ko byatewe n’ubukonje bukabije yararagamo.
Ati “Bwa mbere naraye mu makaro akonje, ntabona. Bankuramo agashati ndambarara aho ngaho. Hari undi musaza ushaje cyane w’umuyisilamu nahasanze, we yari yapfuye yagagaye kubera ubukonje, n’uko baratubwira ngo nidusubizemo ishati.”
Nyuma y’iminsi, Gatsinzi avuga ko bamukuye Kireka muri Kampala bamujyana i Mbarara ahandi hacungirwa abantu kugeza ku kigero cyo gupfa.Aho hantu ngo ho hari habi cyane.
Ati “Ho ni urupfu. Imibu iraduhira, inkari ziri aho ngaho uzikoramo. Nkashakisha akajaketi, nkashakakisha iki cyose nkafata mu nkari. Bageze aho baramanura nicara mu nkari hasi. Ntegereza ko hari uwaza kugira icyo ambaza ndaheba.”
Kubera ko ntaho kwiherera, Gatsinzi yageze aho akajya yanga kurya cyangwa kunywa. Ibyo kunywa bakabimusuka mu mutwe cyangwa bakamukubita imigeri.
Kuri uyu wa Kane nka saa tatu za mu gitondo ngo nibwo haje umusirikare amuhitishamo gutaha akagaruka mu Rwanda cyangwa gupfa. Gatsinzi ngo yamusubije ko byose aribo barabigena.
Avuga ko babanje gushaka kumwica, bikajya bibanga mu nda bageze aho barabireka. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo yahamagawe, bamwuriza imodoka za CMI zimuzana ku mupaka wa Gatuna.
Ati “Mu gitondo mbona imodoka za CMI ziraje, turaje bahamagara bagenzi babo ba Gatuna, bankura mu modoka yabo banshyira mu yo bahasanze, umwe mu bakozi ba Ambasade y’u Rwanda araza mbona bari kujya impaka nabo, sinzi ibyo bavugaga. Nageze no mu Rwanda ntazi ko nahageze.”
Gatsinzi ahamya adashidikanya ko yafashwe n’abarwanashyaka ba RNC bakorana n’inzego n’iperereza za Uganda.
Ati “Nafashwe na RNC, niyo yamfungishije, ibazwa ryo narikoreshejwe na CMI ariko RNC hariya irakomeye, ifite abantu benshi baranyanyagiye […] ariko ubu nakize. Ibaze kubaho iminsi isaga icumi ufunze amaso, urara ijoro utegereje isaha yo gupfa, umutwe wawutanze uti ‘ese mwawutemye vuba’?
Iyicarubozo ku banyarwanda bafungiye muri Uganda si irya none
Si ubwa mbere inzego zishinzwe ubutasi muri Uganda zishinjwa iyicarubozo kuko mu minsi ishize Umunyarwanda René Rutagungira umaze igihe kinini afunzwe nawe abunganizi be bavuze ko yakorewe ibya mfura mbi.
Umwe mu bamubonye yavuze ko yamugaye cyane ku buryo adashobora gufata ikintu mu ntoki ngo agikomeze.
Yagize ati “Bakoreshaga imashini yamucugusaga bikomeye hamwe ububabare yabwumviraga mu misokoro. Ni uburyo bukoreshwa na CMI kugira ngo bitagaragarira amaso ko yakorewe iyicarubozo ku mubiri. Yabonye agahenge umunsi agezwa mu rukiko.”
“Igihe cyose yari akimaze aba ahantu atashoboraga kubona umuntu ndetse ibyo yakorerwaga byose yabaga apfutse mu maso. Yaryaga rimwe mu cyumweru ndetse ntiyacaga inzara cyangwa ngo yiyogosheshe. Yageze aho yemera ibyo ashinjwa byose kugira ngo arebe ko bwacya kabiri.”
Abasirikare bakuru babiri mu Ngabo za Uganda, barimo Minisitiri w’Umutekano, Lt. Gen. Henry Tumukunde na Brig. Gen. Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare, bashyizwe mu majwi kuba ku isonga ry’abakoreye iyicarubozo ry’inkazi, René Rutagungira.
Mu rubanza rwa Rutagungira, umwunganizi we yabujijwe kuvuga kuri iri yicarubozo ryakorewe umukiliya we, undi nawe yanga kuva ku izima kugeza ubwo yandikiye n’abayobozi barimo na Perezida Museveni.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 05 Ukuboza, Kiiza Aron wunganira Rutagungira, yabwiye Inteko Iburanisha ati “Ni nde wababwiye ko ntafite uburenganzira bwo kuvuga ku iyicarubozo no gufungwa binyuranyije n’amategeko byakorewe umukiliya wanjye mu gihe bijyanye n’uburenzira bwe?”
Kizza yakomeje abaza umucamanza ati “Ni nde wababwiye ko hari amazina akomeye kuri njye ku buryo ntayavuga? Niba umukiliya wanjye ambwiye ko Brig Kandiho na Gen Tumukunde, bamukoreye iyicarubozo bakanamufunga amezi mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Gereza ya Gisirikare ya Mbuya, kugira ngo ashyire mu majwi IGP na Perezida Paul Kagame.”
Mu gushimangira icyemezo cye, Kizza yarahiriye imbere y’abacamanza ko adateze kureka kuvuga ku bagiriye nabi umukiliya we maze abwira urukiko ati “Ndabarahiriye, ndabavugaho kuko amategeko arabyemera, kandi mfite inshingano zo kuvuga ukuri.”
Yakomeje avuga ko igihe kizagera, abantu basanzwe bakareka kurengana bazira ibikorwa byakozwe n’abandi cyangwa se akarengane k’abantu bakomeye.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. Frank Mugambage, aherutse gutangariza IGIHE ko u Rwanda rwamaze gusaba ibisobanuro Uganda ku mpamvu z’ifungwa rya hato na hato ry’abanyarwanda ndetse n’ibijyanye n’abantu bashaka guhungabanya umutekano bari muri iki gihugu cy’igituranyi.
Inkuru bifitanye isano: Undi munyarwanda yafungiwe muri Uganda n’inzego z’ubutasi mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!