Abaturage 14 bo mu Mudugudu wa Rwabihumbi, Akagari ka Gituza, mu Murenge wa Kageyo, mu Karere ka Gatsibo, bajyanywe kwa muganga nyuma yo kugira ibibazo byo kuribwa mu nda, bikekwa ko byatewe no kunywa ubushera bwari bwateguriwe abari bafashije umuturage mu gikorwa cy’ubuhinzi.
Amakuru avuga ko uwo muturage yari yenze ubushera mu buryo butemewe, akabuha abantu bari bamufashije mu mirimo y’ubuhinzi. Abaturage bavuga ko ubwo bushera babunyweye, nyuma y’amasaha bamwe batangira kuribwa mu nda bikomeye, bituma bajyanwa kwa muganga.
Abajyanywe kwa muganga bose ni 14. Muri bo, icyenda bamaze gusezererwa, mu gihe bane bakomeje kwitabwaho n’abaganga ku Kigo Nderabuzima cya Kageyo, undi umwe akaba ari ku Bitaro bya Ngarama.
Umwe mu baturage bo muri aka gace avuga ko ubushera bwari busanzwe bwengwa kandi bukanyobwa n’abaturage, ariko ko kuri iyi nshuro ari bwo hagaragaye ikibazo gikomeye.
Yagize ati “Ubushera bwari busanzwe bucuruzwa kandi abantu babunywaga, ntihagire icyo bubatwara. Ntawajyaga abunywa ngo agire ikibazo, ariko kuri iyi nshuro aribwo byabaye, bituma abantu bajyanwa kwa muganga.”
Undi muturage avuga ko mbere abantu bashoboraga kunywa ubushera nta kibazo gikomeye bahura na cyo, bityo hakaba hakekwa ko ubwo bushera bushobora kuba bwarahumanyijwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yasabye abaturage kwirinda no kwamagana inzoga zitemewe, zirimo izizwi nk’ibyuma n’izindi nzoga gakondo zitujuje ubuziranenge.
Yagize ati “Yego, twabimenye. Ni abaturage 14 bari bagiye guhingira umuntu, abaha ubushera benze mu ibanga. Batashye bagenda bajya kubunywa umwe umwe, buza kubagiraho ingaruka, baribwa mu nda bajyanwa kwa muganga.”
Umuyobozi w’Akarere kandi avuga ko ubushera bwateje iki kibazo bwenzwe nta burenganzira basabye, ndetse ko nubwo uwabukoze ari mu bantu bagizweho ingaruka, amategeko azamukurikirana.
Yagize ati “Abaturage bakwiye kwanga ndetse bakamagana inzoga zitemewe. Uretse ibyuma, hari n’izindi nzoga gakondo zitemewe, na zo bakwiye kuzirinda. Uwo wabikoze ntabwo yari yabisabiye uburenganzira. Hashyizweho amabwiriza na Minisiteri y’Ubuzima. Uwabikoze, nubwo ari mu barwayi, kuko yabikoze atabisabiye uburenganzira, azabihanirwa kugira ngo hatazagira undi ubigerageza.”
Gasana kandi avuga ko n’abayobozi bashobora kugira uruhare mu guhishira cyangwa kurengera abakora ibikorwa bitemewe batazihanganirwa, ahubwo ko bazahanwa mu gihe bizagaragara ko babigizemo uruhare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!