IGIHE

FARG irashakisha miliyari 27 z’amanyarwanda yo gusana no kubaka inzu z’abatishoboye

0 16-01-2016 - saa 11:34, Kanamugire Emmanuel

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye bakeneye kubakirwa inzu zisaga 1600 no gusanirwa izisaga 1500, igikorwa kizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 27.

Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye (FARG) kigiye gukoresha uburyo butandukanye bwatuma ayo mafaranga akenewe aboneka.

Mu kiganiro ’Bamerewe bate" cyatambutse kuri Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi wa FARG, Ruberangeyo Theophile yavuze ko ayo mafaranga ataraboneka kugeza uyu munsi ariko ko bazakoresha uburyo butandukanye kugira ngo aboneke kugira ngo hatazagira uwarokotse Jenoside ugira ikibazo cy’icumbi.

Amafaranga azifashishwa azakusanywa mu bikorwa bitandukanye, nyamara ngo hari icyizere kuko Abanyarwanda bakunze kugaragaza ubufatanye ndetse baranzwe n’umuco wo kwigira muri byinshi.

Yagize ati “ Ni urubanza dufatanyije twese kandi tugomba gutsinda. Ufite urubanza aritwerereza agasaba umuganda.”

Inkunga ikenewe izakomoka kuri leta y’u Rwanda, abaturage bayo mu byiciro bitandukanye, amadini atandukanye ndetse n’abaterankunga bo mu mahanga. Mu byiciro by’Abanyarwanda bivugwa harimo abacuruzi abanyeshuri, ingabo zahagaritse Jenoside, abapolisi n’abandi.

Abo banyamahanga ngo hari ibikorwa bitandukanye bagiye bafashamo FARG, birimo kubaka inzibutso zirihukiyemo abazize Jenoside n’ibindi bikorwa bitandukanye, Ruberangeyo avuga ko aho bafashije mbere hari ahakomeye n’ubu ngo batazabura gukomeza ibyo bikorwa.

Umusanzu wa buri wese ngo urakenewe, amaboko n’ibitekerezo ni ngombwa ndetse binerekana ko buri wese afite icyo yafasha, ubasha gusiza akabikora, ufite ibikoresho nawe bikaba ibyo. Abanyeshuri biga kubaka bagafasha muri ibyo bikorwa, amadini, amatorero nk’uko asanzwe abigenza na yo akaba yakomeza muri uwo murongo.

Ruberangeyo ahereye ku bushobozi Abanyarwanda bagiye bishakamo asanga umusaruro uzaboneka. Ahera ku byo Abanyarwanda bakoze birimo kubakira, abarokotse Jenoside, Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania, abasigajwe inyuma n’amateka, inyubako ya One dollar Compaign yatwaye asaga miliyari ebyiri isigaye ifasha imfubyi za Jenoside. kurwanya nyakatsi, gutangiza ikigega Agaciro n’ibindi.

Igiciro cy’inzu yubakwa cyaragabanutse

Mu myaka yashize FARG yubaka inzu zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 10 n’umunani z’amafaranga y’u Rwanda, ariko hashakishijwe uburyo bwo kugabanya.

Bumwe muri bwo burimo kugabanya agaciro k’inzu hagenwa uko hahuzwa inzu ebyiri zifatanye(Maison Jumelle), aho usanga ibikoresho bigabanuka, ndetse no kubakwa ahantu hagenewe kubakwa umudugudu hafi y’umuhanda, aho ibikoresho bigera nta mbogamizi ndetse hari n’ibindi bikorwa remezo.

Inzu zubakagwa mbere zabaga zifite ibyumba bitatu na metero 6-8m, ariko urebye ku gaciro izo nzu zifatanye zubakwa n’amafaranga ari hagati ya miliyoni 12 na 13 n’imisago nyamara mbere zaratwaraga ari hagati ya miliyoni16 na 17.

Ibikorwa byo gukusanya iyo nkunga birimo gusuzumwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu na FARG ku buryo nibimara kunozwa, hazagenwa uburyo bwo kuyitangamo mbere y’icyunamo gitangira muri Mata buri mwaka.

Umuyobozi wa FARG Theophile Ruberangeyo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza