IGIHE

Dr Gashumba yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango asimbuye Gasinzigwa

0 18-03-2016 - saa 22:22, Larissa Kanamugire

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, kuri uyu wa 18 Werurwe 2016, ashyiraho n’abandi bayobozi mu zindi nzego.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, rigaragaza ko Umukuru w’Igihugu yashyizeho Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof, ari we Kamanzi Jacqueline,Umulisa Henriette, wari usanzwe kuri uyu mwanya agirwa Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo Ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare naho Kayonga Jack, aba Umuyobozi Mukuru w’Agaciro Development Fund.

Dr Diane Gashumba yasimbuye Oda Gasinzigwa wari usanzwe ayobora iyi Minisiteri.Yakoze mu rwego rw’Ubuzima aho yayoboye ibitaro bya Kibagabaga na Muhima.

Kayonga asimbuye Kagabo Vianney witabye Imana mu mpera z’umwaka ushize.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza