IGIHE

Dosiye z’abakekwaho gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta zagejejwe mu Bushinjacyaha

0 10-09-2026 - saa 14:15, Nsengiyumva Emmy

Dosiye z’abantu 81 baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta zagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 7 Nzeri 2026, mu gihe iperereza rikomeje no mu tundi turere.

Ni amakuru IGIHE yahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wahamije ko dosiye z’aba bantu uko ari 81 zose zagejejwe mu Bushinjacyaha.

Mu bakurikiranyweho ibi byaha harimo 21 bo mu Karere ka Kirehe, barindwi bo mu Ngoma, batatu bo mu Karere ka Kayonza, 15 bo mu Nyamasheke na 35 bo mu Rubavu.

Ubwo bamwe mu bakekwaho ibi byaha berekanwaga, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yahishuye amwe mu mayeri yakoreshejwe n’abafashije abanyeshuri gukopera ibizamini, ndetse n’imvugo zizimije bakoreshaga zoroshya uburemere bw’ibikorwa byabo bakabyita ‘gufasha abana’.

Ati “Uburyo rero bakoze ibi byaha, bitangira babyita ngo ‘ni ugufasha abana.’ Bakihisha mu mutaka w’icyo bita ngo ‘ni ugufasha abana’, ariko muri make ni ugukopeza abana. Abandi bakabyita ngo ‘ni ugutekinika’, abandi bakabyita ngo ‘ni ugukora umuti.’”

Abanyeshuri bahuzaga ibisubizo

Bimwe mu byagaragaye mu iperereza ry’ibanze ni uko mu gihe cyo gukosora ibizamini bya Leta, wasangaga abanyeshuri bakoze ibizamini ku kigo runaka bahuje ibisubizo, haba mu mibare, amagambo bakoresheje ndetse n’uko ibisubizo bikurikirana.

Rimwe na rimwe, wasangaga n’umunyeshuri wari wanditse igisubizo kitari cyo mbere y’uko atangira gukopezwa, nyuma yo kubwirwa igisubizo agasiba ibyo yari yanditse maze akandika nk’iby’abandi.

Nko mu Karere ka Nyamasheke, havumbuwe ikigo cy’amashuri aho umwarimu wari ushinzwe kugenzura abanyeshuri bakora ibizamini, amaze guhabwa ibibazo mbere yo kubikwirakwiza mu banyeshuri, yahitaga abifotora akoresheje telefoni.

Nyuma yabyohererezaga ushinzwe isomero, na we akifashisha imashini iri mu isomero, ndetse akifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) kugira ngo abone ibisubizo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabisobanuye agira ati “Agahita akoresha AI igahita izana ibisubizo, agahita ‘a-printinga’ impapuro zingana n’ibyumba, ubwo bateguye undi mukozi.”

Abanyeshuri bifashishijwe mu iperereza

Umuvugizi wa RIB yavuze ko mu iperereza ryakozwe kugira ngo abakekwaho ibi bikorwa bamenyekane kandi bafatwe, hanifashishijwe ubuhamya bw’abanyeshuri bakekwaho kuba barakoperezwa mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Ati “Noneho mu buhamya bw’abana bamwe bagiye babazwa, baratubwiraga bati ‘Rwose muraturenganya! Na stress umuntu aba afite, baza bakakubwira igisubizo wowe ukanga kugishyiraho?”

Kugira ngo uwo mugambi wo gukopeza abanyeshuri ugerweho, hamwe wari wacurwaga kuva ku rwego rw’Uturere, abayobozi b’ibigo by’amashuri na bo bagahitamo abarimu bizeye ko batazabavamo ngo bamenye ibanga ry’ibi bikorwa.

Abarimu bahinduraga imyirondoro

Mu mabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, ntibyemewe ko umwarimu wigisha mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza aba umwe mu bagenzura uko abanyeshuri bakora ibizamini.

Gusa mu bigo byafatiwemo abarimu bishoye muri ibi bikorwa, hagaragaye abarimu bigisha muri uwo mwaka bahinduye imyirondoro yabo, bakavuga ko bigisha mu yindi myaka, nko mu wa kane cyangwa mu wa gatanu.

Ibyo byatumaga ku rutonde rw’abagenzuzi rwoherezwa muri NESA hagaragaraho imyirondoro itari yo.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko abanyeshuri 7.188 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bagaragayeho gukopera, ndetse ko bagomba gusubiramo ibizamini bya Leta.

Bimwe mu byaha bakurikiranweho

Abafashwe bakekwaho gufasha aba banyeshuri gukopera bakurikiranweho ibyaha bine, birimo gukoresha ububasha umuntu ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, iki cyaha kikaba kiri mu byiciro by’ibyaha bya ruswa.

Ucyekwaho kugikora aramutse agihamijwe n’inkiko, ahanishwa ingingo ya 15 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, igihano kikaba igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni 10 Frw.

Hari kandi icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Harimo kandi icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi, giteganywa n’ingingo ya 150 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.

Ikindi cyaha ni icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

RIB yatangaje ko umugambi w’Uturere twagaragayemo gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta wari ugamije kugira ngo tuzabe utwa mbere mu mihigo ku gutsindisha ku manota yo hejuru.

Icyakora, RIB yavuze ko bigayitse ko Akarere kagaragara nk’agatsindisha abanyeshuri ku manota meza, nyamara abo banyeshuri batibitseho ubumenyi.

Nubwo dosiye z’abantu 81 bakekwaho gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta zagejejwe mu Bushinjacyaha, RIB iracyakomeje iperereza no mu tundi turere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza