Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yabwiye abaturage ko bakwiye kwishimira ibyiza igihugu cyagezeho kandi bakaba aba mbere mu kubisigasira, kuko atari ko byahoze, abibutsa ko kera bari babyimbye amatama kubera bwaki, ariko kuri ubu abyimbye kubera amata banywa.
Yabigarutseho mu cyumweru gishize ubwo yasozaga itorero ry’intore 6 829 zituruka mu midugudu 27 igize Umurenge wa Ruheru, zimaze iminsi zitoreza ku rwego rw’umudugudu.
Habitegeko yibukije abaturage gahunda nziza bashyiriweho na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda zirimo Girinka, ubwisungane mu kwivuza, uburezi kuri bose, ubudehe, gukorera mu matsinda n’izindi abasaba kuzibyaza umusaruro.
Yababwiye kandi ko kuri ubu bafite uburenganzira n’ubwisanzure mu gihugu cyabo babikesha imiyoborere myiza, abasaba kujya babizirikana bibuka aho bavuye, n’aho bifuza kujya.
Yagize ati “Murabizi uru Rwanda rwigeze kubura umutekano igihe kirekire, iyo nza kuba ndi Burugumesitiri mba mfite inka ziruta uko mungana uku, kandi mwagiye munzanira mwigura. Ariko kuri ubu nubwo nagufatira hano mu kwaha, mu gihe nkikuniga waba wohereje ubutumwa bakakunyamururaho. None reba amatama yanyu, kera yari abyimbye kubera bwaki, none ubu arabyimbye kubera ikivuguto”.
Yakomeje abibutsa ko bakwiye kujyana abana babo ku ishuri kuko muri iki gihe buri mwana wese afite uburenganzira bwo kwiga, bitandukanye na kera aho hari bamwe babuzwaga kwiga bitewe n’ubuyobozi bubi bwarangwaga n’ivangura.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruheru bavuga ko bazi aho bavuye, aho bageze, ndetse naho bagana, bityo bakaba bariyemeje gushyira hamwe no kwiyubakira igihugu ndetse no kucyirinda.
Ati “Mu itorero twungukiyemo byinshi, kandi twiyemeje gukomeza ubufatanye kuko ntacyo umuntu yakora ari wenyine, twiyemeje gufatanya muri byose, gukunda igihugu cyacu no kugikorera kandi n’abana bacu tukabatoza dutyo.”
Abaturage kandi bibukijwe kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu kandi bakibuka gutora neza umuyobozi uzabageza ku iterambere n’umutekano urambye.
Itorero ryasojwe ku mugaragaro rifite intego igira iti ‘Uruhare rwanjye mu kubaka umudugudu w’icyitegererezo no gushyigikira ibyagezweho’.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!