IGIHE

Bari bazi ko napfuye: Ubuhamya bwa Rwabukumba wari i New York ku munsi w’ibitero bya al-Qaeda

0 11-09-2026 - saa 16:52, Philbert Girinema

Ku wa 11 Nzeri 2001, Pierre Célestin Rwabukumba yari i New York yitegura kujya mu kazi aho yakoraga mu bucuruzi bw’imigabane. Isoko ryari ritarafungura hanyuma mu kanya gato ibintu byose birahinduka.

Saa 08:46, indege ya American Airlines yari yashimuswe n’ibyihebe yagonze umunara wa World Trade Center. Hashize iminota 17 gusa, saa 09:03, United Airlines igonga umunara w’amajyepfo. Icyo gihe nta wari gishidikanya ko Amerika yagabweho igitero.

Rwabukumba, ubu uyobora Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, Rwanda Stock Exchange, akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Amasoko y’Imari n’Imigabane muri Afurika, ASEA, yari umwe mu Banyarwanda bari muri New York uwo munsi.

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko imyaka 25 ishize ariko amashusho y’uwo munsi atigeze amuva mu mutwe.

Ati “Byabaye mu gitondo ndi kujya mu kazi, isoko ryari ritarafungura. Nagurishaga imigabane i New York. Inzu zari zasenyutse, hatumuka ivumbi, hanuka cyane.”

Mu gihe abantu benshi bari bamukikije bari bahungabanye, Rwabukumba avuga ko abo bakoranaga batangajwe no kubona we atagaragaza ubwoba nk’ubwabo.

Ati “Abazungu twakoranaga i New York bahise bashya ubwoba, barambaza bati ‘Wowe ko tubona utahungabanye cyane?’”

Igisubizo cye cyari mu mateka yari yaranyuzemo.

Ati “Ishusho byanyibukije ni iyo mu Rwanda mu 1994, mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kimwe mu byo yadusigiye ni ukudukomeza.”

Rwabukumba avuga ko hari itandukaniro rikomeye yabonaga hagati y’amahano yombi. Mu Rwanda, Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi kubera abo bari bo, mu gihe abahitanywe na 9/11 bari abantu bari mu kazi, mu ndege cyangwa ahandi hatandukanye, batatoranyijwe hashingiwe ku bwoko bwabo.

Ibitero bya 9/11 byahitanye abantu 2.977 bakomoka mu bihugu 90. Muri bo, 2.753 biciwe i New York, 184 kuri Pentagon, naho 40 bari mu ndege ya United Airlines yaguye muri Pennsylvania.

Mu bapfuye harimo kandi abashinzwe ubutabazi benshi, abashinzwe kuzimya inkongi 343 bo muri New York, abapolisi 23 ba NYPD n’abandi 37 ba Port Authority Police Department.

Ibi bitero byifashishijwemo indege zagonze iyi miturirwa y'i New York

Iminota 102 yahinduye Amerika

Nyuma y’indege ya mbere yagonze World Trade Center saa 08:46, iya kabiri yayigonze saa 09:03. Saa 09:37 American Airlines Flight 77 yagonze Pentagon, icyicaro cya Minisiteri y’Ingabo za Amerika.

Saa 09:59, umunara wa World Trade Center warasenyutse nyuma y’iminota 56 ugurumana. Saa 10:03, United Airlines Flight 93 yaguye hafi ya Shanksville muri Pennsylvania nyuma y’uko abagenzi bagerageje kwambura abari bayishimuse ububasha bwo kuyiyobora. Saa 10:28, umunara w’amajyaruguru na wo urasenyuka.

Mu gihe gito, agace kari kamenyerewe nk’umutima w’ubucuruzi n’imari wa New York kari katwikiriwe n’ivumbi, imyotsi n’ibisigazwa by’inyubako.

Rwabukumba yari hagati muri ako kajagari.

Umuryango wari uzi ko yapfuye

Kimwe mu byo yibuka cyane ni uburyo itumanaho ryahungabanye. Insinga z’amashanyarazi n’iz’itumanaho muri Lower Manhattan zangiritse, bituma n’ibigo by’imari bitari byagabweho ibitero bigorwa no gukomeza gukora.

Kuri Rwabukumba, ikibazo nticyari icy’akazi gusa. Umuryango we ntiwari ukibasha kumenya niba akiri muzima.

Ati “Telefone zasubiye ku murongo nyuma, ni bwo twahamagaranye mbabwira ko ndi muzima. Bari bihebye, bazi ko napfuye.”

Ambasade y’u Rwanda na yo yagerageje kumenya amakuru y’Abanyarwanda bari muri ako gace.

Ati “Baraduhamagaye batubaza niba dutekanye, tubabwira ko turi amahoro. Abanyarwanda na bo barahumurizanyaga.”

Nubwo bamwe mu Banyamerika bari bafite ubwoba bukomeye, avuga ko Abanyarwanda benshi yari azi batahise batekereza gutaha.

New York Stock Exchange yari itarafungura ubwo indege za mbere zagongaga World Trade Center. Ibibazo by’amashanyarazi, itumanaho n’umutekano byatumye amasoko y’imari ya Amerika afungwa, NYSE yongera gufungura ku wa 17 Nzeri 2001, nyuma y’iminsi itandatu.

Rwabukumba avuga ko n’ubundi ibitero byasanze ubukungu bwa Amerika butameze neza.
Ibyo bihura n’imibare y’Ikigo National Bureau of Economic Research, NBER, igaragaza ko ubukungu bwa Amerika bwari bwaratangiye kujya mu ihungabana muri Werurwe 2001, amezi atandatu mbere ya 9/11.

Rwabukumba avuga ko icyo gihe abashoramari bari basanzwe bafite impungenge nyuma y’ihungabana ry’ibigo by’ikoranabuhanga ryari ryatangiye mu 2000.

Ati “Mu bukungu ishusho rusange ntiyasaga neza. Abantu bibazaga aho bazashora imigabane yabo. Ibitero bibaye, byabisubije inyuma cyane.”

Indege zirenga 4.500 zategetswe kururuka

Ibitero byahise binahindura ingendo zo mu kirere.

Saa 09:25, Ikigo cya Amerika gishinzwe indege, FAA, cyahagaritse indege zose zari zigiye guhaguruka. Saa 09:45, cyategetse indege zose zari mu kirere cya Amerika kugwa ku bibuga by’indege byari hafi.

Icyo gihe indege zirenga 4.500 zari mu kirere. Saa 12:15, ikirere cyo muri Leta 48 za Amerika cyari kimaze gusigara nta ndege z’ubucuruzi cyangwa izigenga. Ni bwo bwa mbere Amerika yari ifashe icyemezo nk’icyo.

Rwabukumba avuga ko kugeza uyu munsi iyo anyuze ku kibuga cy’indege agasabwa gukuramo inkweto cyangwa umukandara, ahita atekereza ko Isi yahindutse nyuma y’icyo gitero.

Gusa, gukuramo inkweto by’umwihariko byaje gukazwa nyuma y’ikindi gikorwa cyo ku wa 22 Ukuboza 2001, ubwo Richard Reid yageragezaga guturitsa American Airlines Flight 63 akoresheje ibiturika yari yahishe mu nkweto.

Ibi bitero byo mu 2001 byashegeshe cyane Amerika

Abayisilamu batangiye kugirwaho urwikekwe

Rwabukumba anibuka uburyo nyuma y’ibitero, Abayisilamu, Abarabu n’abandi bantu basaga n’abo batangiye kurebwa ikijisho.

Ati “Ubuzima bwatangiye gukomerera abanyamahanga, uhereye ku Bayisilamu, Abarabu n’abasa na bo.”

Iyo Rwabukumba asubije amaso inyuma, avuga ko ibyabaye bitamuhinduye uwo ari we, ahubwo byashimangiye amasomo yari asanzwe yarakuye mu mateka y’u Rwanda: ariyo kudacika intege no kutegereza ko undi ari we uzagukemurira ibibazo.

Ati “Byahinduye intekerezo zanjye, binyigisha kurushaho gukomera no kwishakamo ibisubizo. Binyigisha ko ntagomba gutegereza uza gukemura ibibazo byanjye.”

Imyaka irenga 20 nyuma yo gukorera mu rwego rw’imari i New York, uyu munsi ayobora Rwanda Stock Exchange, anafite inshingano zo kuyobora ASEA, ihuriro ry’amasoko y’imari n’imigabane yo ku Mugabane wa Afurika.

Kuri we, hari ikigereranyo gifite igisobanuro cyihariye hagati y’akazi yakoreraga muri Amerika n’ako akorera uyu munsi mu Rwanda.

Ati “Uyu munsi ndafatanya n’abandi kubaka igihugu bitansabye kujya cyangwa kuba i New York. Ndakora ibyo nzi kandi nkunda mu gihugu cyanjye. Hariya nakoreshaga iby’abandi, uyu munsi twikoreye ibyacu; dufite Wall Street yacu, dufite urwego rw’imari rwacu.”

Rwabukumba yari i New York ubwo ibi bitero bya al-Qaeda byibasiraga uyu mujyi
Kuri uwo munsi, ikirere cy'i New York cyari cyuzuye ivumbi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza