Amashuri ya Leta n’afashwa na yo acumbikira abanyeshuri mu Rwanda (Boarding Schools), asigaye ahenze bitewe no kongera amafaranga y’ishuri bya hato na hato.
Amashuri yo mu mijyi yongereye ku mafaranga y’ishuri yari asanzwe nibura ibihumbi 20 na ho ayo mu cyaro yongereyeho hagati y’ibihumbi umunani na 11 muri uyu mwaka w’amashuri wa 2016.
Abayobozi b’amashuri n’ababyeyi bavuga ko kongera amafaranga byaturutse ku cyemezo cya Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) cyo kugabanya inkunga zayafashaga mu bikorwa bitandukanye birimo no kubagurira abana.
Ubusanzwe Mineduc yishyuriraga umunyeshuri umwe amafaranga y’u Rwanda 156 ku munsi, yagenderaga mu mafunguro ye ku ishuri. Aya mafaranga yanganaga n’ibihumbi icyenda ku gihembwe.
Amakuru aturuka muri Mineduc avuga ko iki cyemezo cyo kugabanya ayo mafaranga agasigara ari 56 ku munsi, byari ukugira ngo asigaye 100 ajyanwe muri gahunda yo kugaburira ku mashuri abana bakennye biga mu myaka 9- 12 y’uburezi bw’ibanze.
Mu ntangiro z’umwaka w’amashuri, ibigo by’amashuri menshi byongereye amafaranga y’ishuri n’ibindi birategura inama z’ababyeyi zo kuyongera.
Kongera amafaranga y’ishuri birafatwa nk’igisubizo cyo kuziba icyuho cyatewe no kugabanya bikomeye inkunga ya Mineduc ariko ku rundi ruhande bifite ingaruka ku banyeshuri baturuka mu miryango idafite ubushobozi kuko bizajya bibavutsa amahirwe yo kwiga mu mashuri abacumbikira.
Umuyobozi w’ishuri Lycee de Zaza riherereye mu ntara y’Iburasirazuba, Sr M Goretti Umugwaneza, yabwiye Rwanda Today ko ku mafaranga yakwaga umunyeshuri bongereyeho ibihumbi icyenda gusa ku banyeshuri baza mu wa Mbere no mu wa Kane, ariko bategura inama y’ababyeyi Kuwa 5 Werurwe izafata umwanzuro kuri izi nyongera muri rusange.
Yagize ati“Tutabonye amafaranga, byagorana kubona ibyo abanyeshuri barya, icyemezo cya Mineduc cyaradutunguye kuko twari tutaramenyesha n’ababyeyi ko hari impinduka zishobora kuzaba ku mafaranga y’ishuri.”
Muri uyu mwaka w’amashuri mu kigo cy’ishuri cya Lycee Notre Dame de Citeaux muri Kigali, amafaranga y’ishuri yavuye ku bihumbi 60 agera ku bihumbi 90, muri TTC Save mu Majyepfo yavuye kuri 68 agezwa kuri 76500, naho muri Groupe Scolaire Shyogwe ava ku bihumbi 54,300 agera ku bihumbi 65,300.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko bahisemo gukura abana mu mashuri bigagamo kuko batabasha kubona amafaranga yo kubishyurira.
Uwitwa Jerome Sebaganje w’imyaka 55 wo mu murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, ubwo yari aherekeje umwana we muri batandatu afite biga, yavuze ko atabashije kubona ibihumbi 91,100 asabwa n’ishuri yari ajyanyemo umwana.
Yagize ati”By’umwihariko njye ni ikintu kinkomereye kuko umwe mu bana banjye yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, bitewe nuko ntari nkishoboye kumwishyurira.”
Akomeza agira ati”Amafaranga nakomeza kwiyongera, ndumva ntazabasha gukomeza kwigisha n’uyunguyu niba Guverinoma itamfashije.”
Hari aho kandi amafaranga y’ishuri yiyongereye hakajyaho n’ayo gukora indi mishinga nk’inyubako n’ibindi.
Ibi byose bituma hari abahamya ko imiryango ikennye itazabasha kwigisha abana babo mu mashuri abacumbikira.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!