IGIHE

Amajyepfo: Kwiga imyuga byabahaye icyizere cy’ubuzima nyuma yo gufungurwa

0 13-09-2026 - saa 17:56, Theodomire Munyengabe

Bamwe mu bagororwa bo mu magororero ya Huye na Nyamagabe, bavuga ko kwiga imyuga byabahaye icyizere cyo kuzibeshaho nibasoza ibihano byabo. Bavuga ko hari ubumenyi bari barabuze amahirwe yo kubona mbere yo kugororwa, ubu bakaba babuhabwa mu magororero.

Mu bikorwa bikorerwa muri ayo magororero harimo ububaji, ubudozi, ubundi bukorikori, ubuhinzi n’ubworozi. Abagororwa biga iyo myuga bavuga ko ibafasha kwitegura gusubira mu buzima busanzwe.

Ishimwe Janvier w’imyaka 25 yageze mu Igororero rya Huye mu 2023, nyuma yo guhamywa icyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato agakatirwa imyaka itanu y’igifungo. Amaze imyaka itatu n’igice muri iryo gororero.

Yabwiye IGIHE ko mbere yakoraga akazi ko kwikorera imizigo kandi atari yarigeze yiga. Ubu amaze amezi umunani yiga ububaji, akaba ashobora gukora ameza, utubati n’ibindi bikoresho.

Ati “Nkigeramo hano, numvaga ko nje gupfa, natunguwe no kubona mbayeho ntya, aho niga nkanamenya umwuga, ntari naramenyeye hanze, ahitwa ko ari ho heza. Ubu nintaha niteze ko nziteza imbere kuko nzajya nkora ibiraka byo kubaza, kuko ari ibikoresho bihora bikenewe. Ndashimira Urwego RCS yadutekerereje ibi byiza.”

Ukwibishaka Léoncie na we amaze imyaka itatu n’igice mu Igororero rya Nyamagabe, aho yajyanywe nyuma yo guhamywa icyaha cyo gucuruza kanyanga. Yavuze ko yakuze mu buzima bugoye, ntiyiga, aza no kubyara ataritegura. Avuga ko gushakisha imibereho ari byo byamujyanye mu bucuruzi butemewe.

Mu igororero yize ubudozi, gutunganya ibiseke n’imitako ikorwa mu masaro. Asigaje igihe kitageze ku kwezi ngo afungurwe, kandi yizeye ko ubwo bumenyi buzamufasha kwibeshaho.

Ati “Ubu ndi ku ishuri kandi nize ibintu nizeye ko nintaha rwose nzabibyaza umusaruro, sinzongera kugongana n’amategeko kuko ubumenyi ntari nigeze mbona ubu ndabufite, nzajya nkora ibintu byemewe. Ndahamya ko imbere y’umuryango wanjye ndetse n’igihugu, nzababera umuntu ukwiye.’’

Abandi bagororwa bavuga ko gukora ibikorwa bibyara umusaruro bituma bumva ko bagifite uruhare mu muryango. Bimwe mu byo bakora biragurishwa, amafaranga avuyemo akunganira amagororero.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, CP Badege Theos, yavuze ko kwigisha abagororwa imyuga biri mu bikorwa bigamije kubafasha kwitegura ubuzima bwo hanze.

Yagize ati “Ibi byose byo kubigisha imyuga tuba tugamije kugira ngo tubafashe kurangiza uru rugendo rwo kugororwa neza, mwumve ko mutaciwe. Hari n’abatubwiye ko umuntu yinjira aha atazi umwuga, akazataha yarawumenye, akazagira icyo yimarira ndetse akabaho neza binatandukanye na mbere y’uko yinjira.”

Yavuze ko gahunda yo kwigisha imyuga iri mu mavugurura y’imikorere ya RCS, agamije ko igororero rifasha umuntu guhinduka no kwitegura gusubira mu muryango.

Kugeza ubu, RCS ifite amashuri atandatu y’imyuga yemewe na Leta. Yigisha amasomo arimo amashanyarazi, ubwubatsi, ubuhinzi n’ubworozi, gusudira, ubudozi, ikoranabuhanga rya mudasobwa n’ububaji. Uyarangije ahabwa impamyabushobozi yemewe.

Akazi karakorwa nk'ahandi hose
Aho bigira kudoda i Huye
Ishimwe Janvier, yishimira ko Leta itamugize igicibwa, akaba ari kwiga kubaza, ibyo atari yaramenye mbere yo gufungwa
Muri TVET y'Igororero rya Huye harimo imashini zigezweho
Uyu ari kubaza ishusho izatangwa nk'igihembo ahantu
Zimwe mu mashini zifashishwa mu kubaza muri TVET y'Igororero rya Huye
Uyu mugororwa ari kubaza ishusho y'umwana w'intama, izajya mu kirugu cya Noheli
Bimwe mu bikorerwa mu igororero rya Nyamagabe ubona ko bibereye ijisho
Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo, yavuze ko RCS ifite TVET esheshatu zose zemewe na RTB
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RCS, CP Badege Theos, yavuze ko kuba ibyari gereza byariswe amagororero, ari amavugurura agamije guteza imbere imibereho y'abagororwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza