IGIHE

Amajyepfo: FPR-Inkotanyi yatanze umuburo ku nzoga zitujuje ubuziranenge

0 9-08-2026 - saa 18:05, IGIHE

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasana Stephen, yasabye abanyamuryango bo mu Ntara y’Amajyepfo kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, agaragaza ko bibangamira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, ubwo yitabiraga Inteko Rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, yabereye ku cyicaro cyawo giherereye mu Karere ka Nyanza.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Umunyamuryango ushoboye gusigasira icyerekezo cy’Umuryango FPR-Inkotanyi mu myaka 30 iri imbere.”

Mu ijambo rye, Gasana yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Ntara y’Amajyepfo ku ruhare bagira mu bikorwa bigamije guhindura imibereho y’abaturage no guteza imbere igihugu muri rusange.

Yabasabye gukomeza kuba hafi y’abaturage, kubafasha kuzamura imibereho yabo no kwimakaza umuco wo gushaka ibisubizo byihuse kandi birambye ku bibazo bitandukanye bahura na byo.

Gasana yibukije abanyamuryango ko gutanga serivisi nziza no gukemura ibibazo by’abaturage bikwiye kuba mu byo bashyira imbere aho bari hose.

Yasabye intore z’Umuryango kutagira ikibazo zibona zikacyihererana cyangwa ngo zemere ko kibananira, kuko hari izindi ntore n’inzego ziteguye kubafasha kugishakira igisubizo.

Mu bibazo yasabye ko byitabwaho by’umwihariko harimo ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge. Yavuze ko kubirwanya bisaba ubufatanye bw’abanyamuryango, abaturage n’inzego zitandukanye.

Yagaragaje ko ibiyobyabwenge n’izi nzoga bigira ingaruka ku ntego yo kubaka umuturage ushoboye gusesengura ibibazo bye n’iby’igihugu, akanagira uruhare mu kubishakira ibisubizo.

Ubutumwa bwatanzwe muri iyi nama bwibanze ku gushishikariza abanyamuryango kutarebera ibibazo bibera mu baturage, ahubwo bakabigaragaza ku gihe kandi bagafatanya n’inzego zibishinzwe kubikemura.

Mu ntangiriro za Kanama 2026, u Rwanda rwakajije ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA) cyafunze inganda zitandukanye, gihagarika izi nzoga.

Ibi bikorwa byaje bisanga gahunda ya Tunyweless, igamije kurinda abandi kunywa inzoga nyinshi no kurinda cyane urubyiruko ingaruka zazo.

Iyi Nteko Rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, yabereye ku cyicaro cyawo giherereye mu Karere ka Nyanza
Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasana Stephen, yasabye abanyamuryango bo mu Ntara y’Amajyepfo kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza