Hirya no hino mu gihugu, mu bahawe inka muri gahunda ya Girinka, abaturage 12219 barazigurishije bataritura ngo bagenzi babo na bo bazibone ndetse abandi 929 banga kwitura.
Ibi byatangajwe n’Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Girinka mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Pascal Nyabinwa, kuri uyu wa 26 Mutarama 2017 ubwo yari mu nama yigaga ku ngamba nshya zigiye gushyirwa muri gahunda zagenewe guteza imbere abatishoboye.
Izo ngamba zirimo ko ubuyozi bwite bwa Leta bugiye gukorana na Sosiyete Sivile bya hafi kugira ngo gahunda za VUP na Girinka bibashe kugera ku bagenerwabikorwa mu buryo bwihuse kandi bufasha.
Dr Nyabinwa yavuze ko nubwo aba bantu bagurishije inka ndetse abandi bakanga kwitura abaturanyi babo nkuko byari biteganyijwe, ngo kugeza ubu hafi 90% y’inka zari zibwe zimaze kugaruzwa.
Yagize ati “Nkuko twagiye tubigaragaza hari inka zagiye zibwa, hari abagiye bazigurisha ariko izo zose, abantu bose babigizemo uruhare hari abamaze kubiryozwa kandi n’abandi baba abanyereje inka cyangwa abazibye nabo bagenda bazigarura, kandi hafi 90% y’abari banze kwitura ubu bamaze kwitura.”
Yavuze ko hari abandi bamaze kugirana amasezerano na RAB bagomba kwishyura inka banyereje.
Gahunda ya Girinka imaze imaze imyaka 10 itangiye, kuva 2006, RAB yari yiyemeje gutanga inka zigera ku 350,000 kugeza muri uyu mwaka wa 2017, gusa kugeza uyu munsi bavuga ko hamaze gutangwa izigera kuri 76%.
Umuyobozi ushinzwe Sosiyete sivile mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Theo Mutabazi, yavuze ko hatangijwe gahunda yo kuba noneho izi gahunda zigiye kujya zigirwamo uruhare runini na Sosiyete sivile ku buryo ibitaragenze neza bizarushaho kugenda neza.
Yagize ati “ Turagira ngo noneho izi gahunda zifasha abaturage mu kuva mu bukene, zigirwemo uruhare na Sosiyete Sivile kugira ngo ibibazo byagaragayemo ntibizongere, ariko na none uruhare rw’umuturage mu kubigaragaza, kugira ngo tubibonere umuti vuba na bwangu. Tuve mu bukene nta wabuturaze.”
Kuva iyi gahunda yatangira yagiye ihura n’imbogamizi ndetse biba ngombwa ko n’inka zigira ibibazo zikagurishwa ku buryo amafaranga yazivuyemo abitse kuri konti z’imirenge agera kuri 213 648 279 Frw.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!