Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yatangaje ko nyuma y’igabanyuka rya sima ku isoko bitewe n’imirimo yo gusana uruganda rwa Cimerwa, hari abacuruzi bagera kuri 25 bamaze gufatwa bari kuyihenda cyane, birengagije igiciro cyagenwe n’uruganda.
Kubura kwa sima ku isoko mu Rwanda byatangiye mu ntangiriro za Mata uyu mwaka ubwo Cimerwa yatangiraga gusana uruganda rwayo ruherereye mu Karere ka Rusizi, imirimo yarangiye itwaye miliyoni eshatu z’amadolari ya Amerika.
Ukugabanyuka kwa sima kwatumye abacuruzi batandukanye bayihenda, ku buryo hari abagurishaga agafuka kamwe ku bihumbi 12 Frw kavuye kuri 8700 Frw, ndetse hari n’aho kageze ku bihumbi 13 Frw.
Mu ruzinduko yagiriye i Rusizi kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko sima ya Cimerwa ikoreshwa ku isoko ryo mu Rwanda ingana 60%; ariko yaragabanyutse bihurirana n’uruganda rwa Hima n’izindi zo mu karere zari ziri koza imashini, iba nke cyane ku isoko maze abacuruzi babyuririraho bazamura ibiciro.
Yagize ati “Kugeza ubu twashyizeho abakozi bashinzwe kureba abarenza ibiciro byatenganyijwe bagahanwa. Ariko turakomeza ku buryo mu mpera z’uku kwezi kwa gatanu bazongera (Cimerwa) gukora toni 1300 ku munsi bakagera ku musaruro wahozeho kandi icyo turi kubona Sima iva hanze nayo iri kugenda yiyongera”.
Munyeshyaka yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage ko batagomba guhendwa kuko Sima ya Cimerwa itarenza 8700 ndetse n’iyo mu mahanga itagomba kurenza 9000 .
Yakomeje agira ati “Ndagira ngo mbwire abaturage ko batagomba kurenza ibiciro byagenwe ndetse n’abaguzi ko batagomba guhendwa, ko niba ahenzwe agomba kubivuga kuko ubu tumaze gufata abarenga 25 baciwe amafaranga agera kuri miliyoni eshatu amaze kwinjira muri mu kigega cya Leta.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Cimerwa yatangaje ko mu byumweru biri hagati ya bibiri na bitatu sima izongera kuboneka ku bwinshi ku isoko nyuma y’iminsi yarabuze.
Ubuyobozi bw’urwo ruganda buvuga ko bwari buri guhindura imashini zishaje kugira uruganda rurusheho gukora sima izahaza Abanyarwanda, ku buryo ubu rushobora gutunganya toni 500 000 ku mwaka, ndetse mu 2020 ruteganya kuzaba rutunganya toni 600 000.
Nyuma y’ivugururwa ry’uruganda, Cimerwa ivuga ko ibyuma bishya bazanye bifite ubushobozi bwo kongera ingano ya sima ho 15 ku ijana ku yakorwaga n’uruganda.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!