Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko abanyeshuri 1097 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu 2025/2026 batazahabwa andi mahirwe.
Ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri 108.405 bakoze ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko aba bantu bari bazi ibyo bakora.
Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, umwaka wa 2025/2026, abanyeshuri 7188 barakopejwe ariko iperereza ryagaragaje ko bakopejwe n’abantu bakuru.
Abakekwaho gukopeza aba banyeshuri barimo abayobozi bo mu nzego z’ibanze batawe muri yombi, ubu bakaba bakurikiranywe n’ubutabera mu gihe iperereza rikomeje.
Mu gihe iperereza ryari rikomeje, hafashwe icyemezo cyo guha aba banyeshuri andi mahirwe, basubiramo ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 4 Nzeri 2026.
Kuri uyu wa 11 Nzeri, amanota y’abasubiyemo ibizamini bya Leta nyuma y’aho bigaragaye ko bakopejwe, yasohotse, bivuze ko bafite iminsi mike yo kwitegura gusubira ku ishuri.
Minisitiri Nsengimana yabajijwe niba abakopeye ubwo bakoraga ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bazahabwa andi mahirwe nk’abo mu mashuri abanza, asubiza ko batazabona ayo mahirwe.
Yasobanuye ko abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bari bato, bitandukanye n’abo mu mashuri yisumbuye kubera ko bo nta babibakoresheje.
Ati "Mwibuke ko imwe mu mpamvu bariya bana bo muri P6 bahawe ariya mahirwe, byanagendanaga n’ukuntu bangana. Muri iki cyiciro cy’abantu barangiza amashuri yisumbuye, mu by’ukuri ntabwo ari impinja, ni abantu bazi icyo bakora."
Yakomeje ati "Ni abantu bakomeza, bakajya muri za kaminuza, ndetse bamwe bakajya no ku isoko ry’umurimo. Ubwo rero bagomba kubazwa ibyo bakoze, ntabwo bo ayo mahirwe bazayabona. Kandi n’ahandi hose twavuze ko ari ikintu dukoze rimwe gusa, kitazongera, ntabwo rero dushaka ko biba umuco."
Minisitiri Nsengimana yatangaje ko baba abakopeye ibizamini bya Leta ndetse n’ababakopeje bazakomeza guhanwa, hashingiwe ku mabwiriza agenga ibi bizamini.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!