Mu gihe abanyeshuri basimbutse umwaka wa gatatu badakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange (Tronc Commun), ubu bakaba basabwa kubanza bagakora iki kizamini mbere y’uko bakora igisoza amashuri yisumbuye, bakomeje gutakambira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB basaba ko yabareka bakazagikora nyuma, ariko bagaragarijwe ko bakoze amakosa atari ayo kwihanganirwa.
Mu kiganiro na IGIHE, abanyeshuri bahuje ikibazo cyo gusimbuka umwaka wa gatatu bakajya mu mwaka wa kane bari (…)
Mu gihe abanyeshuri basimbutse umwaka wa gatatu badakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange (Tronc Commun), ubu bakaba basabwa kubanza bagakora iki kizamini mbere y’uko bakora igisoza amashuri yisumbuye, bakomeje gutakambira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB basaba ko yabareka bakazagikora nyuma, ariko bagaragarijwe ko bakoze amakosa atari ayo kwihanganirwa.
Mu kiganiro na IGIHE, abanyeshuri bahuje ikibazo cyo gusimbuka umwaka wa gatatu bakajya mu mwaka wa kane bari bateraniye ahaberaga inama yahuje REB n’abayobozi b’amashuri yigenga yagaragayemo benshi basimbutse, basaba kwihanganirwa amakosa bemera ko bakoze. Bo bavuga ko bakora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye, icy’igisoza umwaka wa Gatatu kikazakorwa mu mwaka bicara biteguye gutangira amashuri makuru na Kaminuza.
Christophe Zimurinda, umunyeshuri wasimbutse umwaka wa gatatu akaba ari mu mwaka wa gatandatu ku ishuri ryisumbuye rya High school i Kabuga, avuga ko batunguwe, Ati " Batubabarira tugakora ikizamini, icyo tutakoze tukazagikora nyuma. Iki cyemezo cyaratunguranye."
Abayobozi b’amashuri bari bitabiriye inama yabahuje na REB basabye ko hashakwa ubundi buryo aba bana bakora ikizamini cy’umwaka basimbutse badasubiye inyuma.
Iyi nama yasojwe ifashe umwanzuro ntakuka ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye atabanje gukora ikizamini gisoza umwaka w’icyiciro rusange.
Umuyobozi wa REB, Dr. John Rutayisire, yavuze ko abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu uko byagenda kose bagomba gusubiramo agira ati “Bazasubiramo kuko barasabwa gukora ibizamini bibiri kandi ntabwo babikora mu mwaka umwe, abafite amahirwe ni abanyeshuri bari mu yindi myaka kuko umwana ashobora kwiyandikisha akazaza gukora ikizamini kandi agakomeza mu mwaka yari arimo.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Dr. Harebamungu Mathias aganira na IGIHE na we yashimangiye iki cyemezo, agira ati “ Bishe ingingo ya 21 y’itegeko rigenga uburezi mu Rwanda.” Iyi ngingo ikaba iteganya ko umuntu wese mu Rwanda agomba kwiga adasimbutse kandi agahabwa impamyabumenyi y’icyiciro arangije. Bigaragaza ko batahabwa uburenganzira bwo gukora ikizamini cy’icyiciro gikurikiyeho batarakoze ikizamini cy’ikibanziriza.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB kimaze umwaka n’igice kigiyeho kikaba kigamije kuzamura ireme ry’uburezi no gukemura ibibazo biri mu burezi mu Rwanda.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!