IGIHE

Abanyarwanda bibukijwe kwizihiza Umuganura birinda inzoga z’ibyuma

0 7-08-2026 - saa 12:42, IGIHE

Abanyarwanda bibukijwe kwizihiza Umuganura mu buryo butabangamira ubuzima, birinda kunywa inzoga z’ibyuma ndetse n’izindi zishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Mu butumwa Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, kibukije abaturage ko “kuganura neza ari ukuganura utangiza ubuzima bwawe”, ndetse kibasaba kwishimira uyu munsi w’umuco nyarwanda birinda ibikorwa byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

RBC yagaragaje ko nta kigero cy’inzoga gishobora kuvugwa ko kitagira ingaruka ku mubiri, isaba abatanywa inzoga gukomeza kuzibukira no kwirinda ibintu byose byabashora mu kuzinywa.

Ku banywa inzoga, basabwe kugabanya ingano y’izo banywa binyuze muri gahunda ya #TunyweLess, ndetse bakirinda by’umwihariko inzoga z’ibyuma, zishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima.

Mu gihe Abanyarwanda bitegura kwizihiza Umuganura, RBC yabasabye kandi kwita ku buzima bwabo binyuze mu kuruhuka bihagije, kunywa amazi menshi, kurya indyo yuzuye igizwe n’imboga n’imbuto ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri.

Umuganura ni umwe mu minsi ikomeye mu muco nyarwanda, aho Abanyarwanda bahurira hamwe mu kwishimira umusaruro babonye mu buhinzi n’ubworozi, ndetse no mu zindi nzego. Uyu munsi wihizwa tariki 7 Kanama buri mwaka.

Umuganura w’uyu mwaka uje mu gihe Guverinoma y’u Rwanda imaze iminsi mike ishyize imbaraga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge. Ni icyemezo cyatumye inganda nyinshi zakoraga izi nzoga zifungwa, ndetse zikurwa ku isoko.

Ku rwego rw’igihugu, Umuganura w’uyu mwaka wizihirijwe mu Karere ka Rusizi.

Ku rwego rw’igihugu, Umuganura w’uyu mwaka wizihirijwe mu Karere ka Rusizi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza