Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yandikiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose abamenyesha ko abakozi bayikoramo n’abakorera ibigo bihaboneka bagomba gukoresha twitter mu kazi kabo ka buri munsi.
Bikubiye mu ibaruwa yo ku wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2018 ibamenyesha ko bagomba gukoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko “Twitter” kandi ko mu cyumweru kimwe bagomba kumuha raporo y’uko byitabirwa.
Hari aho agira ati “Nkwandikiye ngusaba gukoresha “twitter” ndetse n’abakozi b’umurenge uyobora bose. Ndagusaba by’umwihariko, hamwe n’abakozi gukurikira (follow) Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari we muhagarariye n’abandi Bayobozi Bakuru b’Igihugu ndetse n’Akarere ka Huye (@HuyeDistrict).”
“Abakozi b’ibigo bikorera mu murenge uyobora nabo bagomba kwitabira gukoresha twitter.”
Yagaragaje ko uwo mwanzuro wafashwe wemerejwe mu mwiherero bagiranye na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo tariki ya 4 Ugushyingo 2018 kandi ugomba kubahirizwa.
Ati “Ndagusaba ko bitarenze icyumweru kimwe ubonye iyi baruwa, uzatanga raporo y’uko abakozi b’umurenge n’ibigo bikorera mu murenge bakoresha twitter (“Twitter accounts” z’abakozi bose).”
Bamwe mu batangiye gutanga ibitekerezo kuri iyo baruwa bavuga ko umuntu wize kandi ufite akazi yari akwiye gukoresha ikoranabuhanga kandi nta kigoye kirimo.
Gusa hari n’abavuga ko mbere yo gutegeka abakozi bose gukoresha twitter hari hakwiye ko babanza guhugurwa bakamenya uko ikoreshwa.
Umwe mu bakozi b’umurenge wo mu Karere ka Huye yabwiye IGIHE ko ibyo basabwe bishoboka kandi biganisha ku iterambere no kwitabira gukoresha ikoranabuhanga.
Ati “Nkanjye twitter nsanzwe nyikoresha; ku murenge dufite umukozi ushinzwe ikoranabuhanga ku buryo yafasha uwaba afite ikibazo. Ibintu byose tugenda tumenye ntabwo tuba dusanzwe tubizi, tugenda tubyiga tukabigeraho.”
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!