IGIHE

Abakosoye ibizamini bya Leta bararira ayo kwarika nyuma yo gufatirwa imishahara

0 26-01-2016 - saa 19:59, Bayingana Bonfils

Abarimu bahawe ikiraka cyo gukosora ibizamini bya Leta by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2015, bavuze ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyabatabye mu nama, bigatuma imishahara yabo y’ukwezi kwa Mutarama ifatirwa na Koperative Umwarimu SACCO.

Abo barimu bavuze ko nyuma yo gukosora batunguwe no gusezererwa nta mafaranga bahawe kandi bari barijejwe guhabwa ay’ibanze (Avance). Icyakora ntibyatinze kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) cyumvikanye na Koperative Umwarimu SACCO ikemera kuguriza buri mwarimu wakosoye cyangwa uwagenzuye ibyakosowe agera kuri 75% by’amafaranga y’ibanze (Avance) yagombaga guhabwa.

Uwagombaga guhabwa ibihumbi 70 by’avance, yemerewe kugurizwa n’Umwarimu Sacco ibihumbi 54 bizakurwa ku gihembo cya REB.

Bamwe mu barimu batashimye ko amazina yabo agaragara mu itangazamakuru, babwiye IGIHE ko Koperative Umwarimu Sacco yabahaye amafaranga nyuma yo guhabwa ibyangombwa na REB byerekana ko bayikoreye. Gusa ngo baje gutungurwa n’uko imishahara yabo yo muri Mutarama yafatiriwe ikishyura umwenda wagombaga kwishyurwa ku mafaranga umukoresha wabo REB abafitiye.

Umwe yagize ati “Twe ntituzi ikibazo kiri hagati ya REB n’Umwarimu Sacco. Umushahara wacu wa Mutarama barawufatiriye batubwira ko wishyuye umwenda twafashe ubwo twishingirwaga na REB. Ubusanzwe bategerezaga amafaranga ya REB bakaba ariyo biyishyuramo.”

Abo barimu bavuze kandi ko babajije ku cyicaro cya Koperative Umwarimu Sacco bakabwirwa ko iyo REB iba yarabishyuye batari gutwarwa imishahara yabo, ahubwo iba yariyongereyeho ayasagutse ku nguzanyo bahawe.

REB yatunguwe n’aya makuru

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), cyemeje ko nta mwarimu wakoze muri serivisi z’ibizamini bya Leta babereyemo umwenda, ko ahubwo iki kibazo kibatunguye kuko bamaze kwishyura ibyo basabwaga byose.

Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier, yabwiye IGIHE ko barangije kwishyura, kuko iyo baba batarabikoze batari gutanga ibyangombwa byemerera abarimu bakosoye ibizamini kubona amafaranga y’ingoboka ku mushahara.

Yagize ati “Icyo nzi cyo ni uko twayishyuye, abafite ikibazo bajyaga kuza kukitubwira noneho tugakurikirana muri serivisi za Banki yaba muri BNR n’Umwarimu Sacco, tukamenya ikibazo cyaturutse hehe kuba amafaranga atarajya kuri konti z’abo twayahaye.”

Gasana yiyemeje gukurikirana neza ahasobetse impamvu ituma abarimu bakosoye ibizamini bya Leta badahabwa amafaranga yabo, akabikemura vuba.

Yagize ati “Bitumye ngiye kubaza neza nkurikirane kuko ni wowe wa mbere ubimbwiye, ntabwo nari nigeze mbyumva, iyo mbyumva mbere mba narabikurikiranye tukamenya aho ikibazo kiri tukakigobotora, amafaranaga akajya kuri konti za bene yo.”

Koperative Umwarimu Sacco ntacyo yishinja

Ku ruhande rwa Koperative Umwarimu Sacco bavuze ko nta ruhare bafite mu gufatira imishahara y’abarimu batse inguzanyo bishingikirije amafaranga bari guhembwa na REB.

Umucungamari ku cyicaro gikuru cya Koperative Umwarimu Sacco, Sikubwabo Donat, yabwiye IGIHE ko iyo bahaye umuntu amafaranga bishyirwa mu mashini kandi yiyishyura igihe cyose hari amafaranga ageze kuri Konti.

Yagize ati “Niba kuri konti z’abo barimu nta yandi mafaranga yari yashyizweho, birumvikana ko imashini yisubije ibyayo ihereye kuri uwo mushahara kuko nta yandi yabonye mbere yawo.”

Sikubwabo yavuze ko mu rwego rwo gufasha abanyamuryango, bishoboka ko umwarimu wagize ikibazo nk’iki yakwegera ubuyobozi bukamufasha kuyasubizwa mu gihe hagitegerejwe aya REB.

Ubusanzwe amafaranga abarimu bakosoreye ibizamini bya Leta bayahabwa muri Gashyantare, ariko bahabwa ay’ibanze (Avance) angana na 75% by’ayo bakoreye yose.

Zimwe mu nzitizi REB yavuze ko zatumye abarimu badahabwa amafaranga y’ibanze (Avance) nyuma yo gukosora zigatuma yiyambaza Umwarimu Sacco, ni impinduka zigaragara mu isuzuma ry’ingengo y’imari riba hagati mu mwaka.

Abakosoye ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye bagera ku bihumbi bitatu, ni hafi inshuro eshatu z’abakosoye ibyo mu mashuri abanza.

Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza