IGIHE

Abafundi bibukijwe ko bafite urufunguzo rwo guca imyubakire y’akajagari i Kigali

0 27-03-2022 - saa 18:39, IGIHE

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yavuze ko abafundi bakwiye gutera intambwe ya mbere mu guca imyubakire y’akajagari.

Ni ubutumwa yatanze mu gihe hakorwaga Umuganda Rusange usoza ukwezi kwa Gatatu, wabereye mu Karere ka Kicukiro.

Wahuriranye n’ubukangurambaga bugamije guhesha agaciro umwuga w’igifundi; bwahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Guteza imbere umurimo unoze w’ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali, serivisi nziza, kwihesha agaciro nk’inkingi y’iterembere k’umufundi n’igihugu muri rusange’.

Dr Mpabwanamaguru yibukije abafundi ko bafite umukoro ukomeye wo guca imyubakire y’akajagari.

Yagize ati “Usanga ahenshi abafundi ari bo bagaragara mu myubakire y’inzu z’utujagari. Kuba rero umufundi ari no muri sendika biroroshye cyane guhabwa ubutumwa ndetse akanakangurira n’abandi kwirinda kubaka mu kajagari.”

Sendika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda, Stecoma, ifitanye imikoranire n’Umujyi wa Kigali, irimo gukangurira abanyamuryango kutajya mu myubakire y’akajagari no kumva igishushanyombonera cyawo.

Dr Mpabwanamaguru yasabye abafundi ndetse n’abaturage ba Kigali kwirinda kubaka mu kajagari no kugendera kure imyubakire itemewe.

Yakomeje ati “Mu bufatanye dufitanye harimo no kurwanya imyubakire y’akajagari. Muri iki cyumweru cyahariwe umufundi, turi gufatanya mu kumenyekanisha uyu mwuga.”

Mu muganda rusange wabereye mu Karere ka Kicukiro hatangijwe imirimo yo kubaka ibyumba by’amacumbi y’abarimu bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Karembure. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abashinzwe umutekano.

Umukozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri CIMERWA, Bayingana Jean Yves, yavuze ko nk’Uruganda rukora Sima mu Rwanda bashyigikiye imyubakire ijyanye n’igihe.

Yagize ati “Twiyemeje gukorana n’abafundi kugira ngo banoze akazi kabo no kugarura ubuzima nyuma ya COVID-19. Icyorezo cyatumye ibikorwa byinshi bihagarara, bigira ingaruka ku mibereho y’abantu harimo n’abafundi.’’

“Nk’uruganda rukora sima nka kimwe mu by’ingenzi mu bwubatsi, twiyemeje gufatanya na sendika kugira ngo umufundi yongere ajye ahagaragara, amenye aho imirimo iri, niba nta bikoresho afite, tumufashe kubibona, asubire ku murimo.’’

Abanyamuryango ba STECOMA bavuga ko usibye kurwanya imyubakire y’akajagari, batanga umusanzu mu kubakira abatishoboye muri Kigali.

Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA, Habyarimana Evariste, yihanangirije abubatsi bakingira ikibaba abubaka mu kajagari n’abarya ruswa mu myubakire, kuko bibangiriza izina.

Yagize ati “Ibyo ndabasaba ko hatagira umuntu wacu ubigwamo. Turashaka ko umwubatsi wese muri Kigali yaba abarizwa muri sendika ya STECOMA.”

Sendika ya STECOMA [Syndicat des Travailleurs des Entreprises de Construction, Menuiserie et Artisanat] yatangijwe n’abafundi bishyize hamwe mu 2008 bagamije guharanira imibereho myiza y’abafundi no kwimakaza ubunyamwuga mu kazi kabo ka buri munsi.

STECOMA irateganya guhugura abanyamuryango bayo ku buryo mu myaka ibiri abafundi bagera ku 4000 bazaba barahawe amasomo y’umwuga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yavuze ko abafundi bakwiye gutera intambwe ya mbere mu guca imyubakire y’akajagari
Umukozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri CIMERWA, Bayingana Jean Yves, yavuze ko nk’Uruganda rukora Sima mu Rwanda bashyigikiye imyubakire ijyanye n’igihe
Abaturage bahuriye mu muganda rusange wabereye mu Karere ka Kicukiro
Umuganda witabiriwe n'abarimo abashinzwe Umutekano
Mu muganda rusange hatangijwe imirimo yo kubaka ibyumba by’amacumbi y’abarimu bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Karembure
Abaturage bifatanyije n'abayobozi mu nzego z'ibanze n'iz'umutekano mu gukora umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe
Abafundi bibukijwe ko bafite urufunguzo rwo guca imyubakire y’akajagari mu Mujyi wa Kigali
Abaturage batundaga amabuye yo kubakisha
Abaturage batwaraga amatafari bayajyana ahagiye kubakwa
Abaturage bahuje imbaraga n'abashinzwe umutekano mu gutwara amabuye
Umuganda wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo kwambara neza agapfukamunwa
Ingabo z'u Rwanda na zo zatanze umusanzu wazo muri uyu muganda nk'ibisanzwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza