IGIHE

2013: Abenshi mu baguye mu bitaro bya Byumba bahitanywe n’umutima

0 23-06-2014 - saa 19:48, Mathias Hitimana

Imibare yashyizwe ahagaragara n’ibitaro bya Byumba mu karere ka Gicumbi igaragaz ko indwara z’umutima ari zo zaje ku isonga mu kwica abantu benshi mu mwaka wa 2013, ibitaro bigasobanura ko byatewe n’impamvu zitandukanye cyane isuku nke yo mu kanwa ikigaragara kuri bamwe mu baturage.
Ikusanyamibare ryakozwe n’ibitaro bya Byumba ryagaragaje ko mu mwaka ushize habayemo impfu 218 muri rusange, ariko hagendewe ku cyagiye gitera izo mpfu bikagaragara ko indwara z’umutima ubwazo zahitanye (…)

Imibare yashyizwe ahagaragara n’ibitaro bya Byumba mu karere ka Gicumbi igaragaz ko indwara z’umutima ari zo zaje ku isonga mu kwica abantu benshi mu mwaka wa 2013, ibitaro bigasobanura ko byatewe n’impamvu zitandukanye cyane isuku nke yo mu kanwa ikigaragara kuri bamwe mu baturage.

Ikusanyamibare ryakozwe n’ibitaro bya Byumba ryagaragaje ko mu mwaka ushize habayemo impfu 218 muri rusange, ariko hagendewe ku cyagiye gitera izo mpfu bikagaragara ko indwara z’umutima ubwazo zahitanye abagera kuri 17 mu bihe bitandukanye.

Nubwo hari impamvu zitandukanye zivugwa kuba ari zo zitera izi ndwara z’umutima nk’ubukonje bw’akarere ibi bitaro biherereyemo n’ibindi, isuku idahagije yo mu kanwa icibwaho umurongo kuba nyirabayazana w’izi ndwara.

Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba, Dr Muhairwe Fred, yasobanuye ko kuba hakiri abaturage banywa ibigage cyangwa bakarya ibiryo ntibasukure mu kanwa kabo, biha urwaho udukoko tuvuka mu kanwa tukanateza uburwayi bw’umutima tunyuze mu maraso.

Yagize ati “Kunywa ikigage ejo ukagisubira cyangwa ukarya ibiryo ntukarabe, ntiwoze amenyo ejo ukongeraho, ejobundi ukongeraho umwaka ugashira, ibiri igashira, bijya kugeza imyaka 20 ufite ubukoko buhagije bwo guteza ibibazo wa mutima.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba, Dr Muhairwe Fred

Ishami rishinzwe ikusanyamibare muri ibi bitaro bivuga ko magingo aya nta bushakashatsi bwihariye bugamije kumenya imibare y’abadakora isuku mu kanwa ku buryo bukwiye, gusa Butare Bonaventure urikuriye yemeza ko abantu bagenda basobanukirwa akamaro ko kugira isuku.

Yagize ati “Mu myaka yashize yari hasi (isuku yo mu kanwa) ariko dufatanyije n’abajyanama b’ubuzima uko bagenda bigisha abaturage kugira isuku yo mu kanwa biragenda binoga n’ubwo tutaragera ahantu twifuza.”

Muri rusange, abantu bapfira mu bitaro bya Byumba bageze ku ijanisha rya 3% 3/100.Ibi bitaro ni byo bya mbere mu gihugu bihuza umubare munini w’ibigo nderabuzima kuko bihuza ibigera kuri 24, hakiyongeraho abarwayi boherezwa na gereza ya Miyove.

Ibi bitaro kandi biracyagaragaza ikibazo cy’inyubako nke kandi zishaje, kuko ku bantu basaga ibihumbi 400 byari biteganyijwe kuvura, hiyongeraho abasaga ibihumbi 50.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza