IGIHE

2012-2016:Abasaga 900 basabye gusuburishamo imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca

0 22-04-2016 - saa 09:31, Kanamugire Emmanuel

Kuva mu mwaka wa 2012 inkiko gacaca zisoza imirimo yazo hakajyaho itegeko ryemerera abantu bafite impamvu zumvikana gusubirishamo imanza, 938 bagejeje amadosiye yabo abisaba mu nkiko.

Itegeko mu ngingo yaryo ya 10,riteganya impamvu enye zishobora gutuma umuntu asaba gusubirishamo urubanza.

Mu gihe umuntu yahamwe n’icyaha kitabayeho,(ni ukuvuga yarahaniwe icyaha cyo kwica umuntu nyuma bikagaragara ko uwo muntu akiriho), kimwe n’uwakatiwe adahari, uwahamijwe icyaha cyangwa yaragihanaguweho hakaba habonetse amakuru mashya atari azwi mu gihe cyo guca urubanza bemerewe gusaba ko imanza zabo zisubirwamo.

Undi urebwa n’iyi ngingo ni uwakatiwe ku cyaha cyo kwica umuntu nyuma bikagaragara ko hari undi wagihaniwe kandi nta bufatanyacyaha bwabayeho.

Kuva iri tegeko rigena uko imanza zasizwe na gacaca zizakurikiranwa, abantu 938 basabye ko imanza zabo zisubirwamo.

Imanza 181 zaraburanishijwe, 172 zigaragara ko ubusabe bwo kuzisubiramo budafite ishingiro, abantu 9 bagirwa abere, nk’uko Yankurije Odette, Umuyobozi ushinzwe kwgereza abaturage ubutabera muri Minijust, yabibwiye KFM kuri uyu wa 21 Mata.

Kuri CNLG impamvu ebyiri zonyine ni zo zishobora gutuma umuntu yemererwa gusubirishamo urubanza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Damascene yavuze ko batemera ibyo gusubirishamo imanza akabisanisha no gupfobya ibyakoze n’Inkiko Gacaca.

Yagize ati “ Biriya birebana no gusubirishamo imanza twe ntitubyemera,icya mbere bitesha agaciro ibyo inkiko gacaca zagezeho. Abantu bahawe ubushobozi bwo kujurira barabikora baratsindwa barahanwa, nta mpamvu rero yagombye kubaho yo gusubirishamo imanza ku muntu wese wakoze ibyo yari yemerewe n’amategeko.”

Icyakora ngo umuntu waburanye adahari, ataracitse ubutabera n’uwahamijwe icyaha kitabayeho babisabye nta cyo byaba bitwaye CNLG.

Dr Bizimana yakomeje agira ati “Usibye gutesha agaciro ibyo inkiko gacaca zagezeho hari indi mpamvu ituma tutanyurwa. Abagororwa buririra ku cyo itegeko riteganya bakumvikana hagati yabo, umwe akemera icyaha kandi ubwicanyi bwarabereye mu gitero, abandi bose bakandika basaba gusubirishamo bavuga bati ‘icyaha cyahamye runaka’, wabisuzuma ugasanga ni abantu bishe benshi mu bitero. Interahamwe ntizagendaga ari imwe, zagendaga ari nyinshi.Ibyo rero bigatesha agaciro Jenoside uko yagenze ukwabyo.”

CNLG irifuza ko iri tegeko rivugururwa

Dr Bizimana yavuze ko nk’uko andi mategeko yose asubirwamo iyo bigaragaye ko hari ikibazo ateye n’iri ryavugururwa.

Ati “Dosiye nitwe tuzakira, tukazisoma tukareba ibizigize, icyo dusaba ni uko itegeko ryasubirwamo nk’uko andi yose asubirwamo iyo bigaragaye ko hari ikibazo. Biramutse bisuzumwe bagasanga ubusabe bwacu nta shingiro bufite twabyakira ariko ubu aho duhagaze ni uko ryasubirwamo kuko hari ibibazo bitewe n’iryo subirishamo ry’imanza.”

Yankurije yavuze ko umushinga wo kuvugurura iri tegeko wamaze gutegurwa,ingingo iteye impungenge ikaba yarasubiwemo.

Ati “Inama y’abaminisitiri niwemeza uko uri tukagira n’amahirwe inteko ishinga amategeko ikabitora icyo kibazo kizaba gikemutse.”

Imanza zisaba gusubirwamo ni izireba abantu bari barahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi.Iyo zibaye ziburanishirizwa ahakorewe icyaha kugira ngo haboneke amakuru yose akenewe kandi zikaburanishwa n’abacamanza barenze umwe kugira ngo hirindwe kubogama cyangwa kuba umwe yagura undi.

Bimwe mu bibazo bigaragara ni iby’abasaba gusubirishamo imanza ariko CNLG ikavuga ko amadosiye yabo yabuze.

Yankulije yavuze ko itegeko riteganya ko iyo hari inyandiko yakozwe n’urukiko gacaca idashoboye kuboneka, umuntu yiyambaza ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’ibanze bugakusanya amakuru yerekeranye n’icyemezo cyari cyarafashwe n’urukiko gacaca bagasaba urukiko rw’ibanze rw’aho cyafatiwe kucyandika bushya kikagira agaciro kamwe n’ak’icyari cyarafashwe.

Nubwo inkiko gacaca zasoje imirimo hari imanza zasize ziciye zitararangizwa cyane cyane izirebana n’imitungo yangijwe muri Jenoside, bamwe mu batsinzwe bagategekwa kuriha ibyo basahuye cyangwa bangije kugeza ubu ntibarabikora.

Yankurije yasabye abo bantu kureka gukomeza kwinangira kuko bifite ingaruka zishingiye ku mategeko, bakaba bashobora no kubifungirwa.

Mu minsi ya vuba ishize, inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera zashyizeho itsinda ryo kureba abantu batishyuye n’impamvu zabo, abafite imitungo igafatirwa abatayifite bagashyirwa ku rutonde rw’abazakora imirimo rusange izavamo ubwishyu bw’uwangirijwe.

Odette Yankurije, Umuyobozi muri Minijust ushinzwe kwegereza abaturage ubutabera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza