IGIHE

Gutakamba kw’abanyeshuri ba KIST ntacyo byahinduye ku cyemezo cy’ishuri

0 8-11-2012 - saa 16:32, Samuel Ishimwe

Bamwe mu banyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) bahagaritswe bazira gukererwa kwiyandikisha, baratakamba basaba imbabazi ubuyobozi ngo bubongere amahirwe, ariko ubuyobozi bwabatsembeye buvuga ko batakiri abanyeshuri babo.
Aba banyeshuri batewe utwatsi n’Ubuyobozi bwa KIST barimo gutakambira, ngo bifuza ko itegeko ryatumye bahagarikwa ryahindurwa dore ko banavuga ko iri tegeko ngo ryaje ribatunguye mu gihe bari bamenyereye ko uwatinze kwiyandikisha (…)

Bamwe mu banyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) bahagaritswe bazira gukererwa kwiyandikisha, baratakamba basaba imbabazi ubuyobozi ngo bubongere amahirwe, ariko ubuyobozi bwabatsembeye buvuga ko batakiri abanyeshuri babo.

Aba banyeshuri batewe utwatsi n’Ubuyobozi bwa KIST barimo gutakambira, ngo bifuza ko itegeko ryatumye bahagarikwa ryahindurwa dore ko banavuga ko iri tegeko ngo ryaje ribatunguye mu gihe bari bamenyereye ko uwatinze kwiyandikisha acibwa amande bityo agakomeza kwiga, bakanavuga ko kugeza ubu bamaze kwitabaza n’izindi nzego zo hejuru zirimo Minisiteri y’Uburezi bandikiye, bakaba bagitegereje igisubizo.

Umwe mu birukanywe n’agahinda ati “Amategeko yo kwiyandikisha avuga ko ugomba kwiyandikisha mu gihe cy’ibyumweru bine, itegeko rikurikiraho rivuga ko igihe hari ikibazo cy’ubutinde ubimenyesha ikigo hanyuma uwatinze kwiyandikisha agacibwa amande angana n’icya kabiri cy’ayishyurwa kwiyandikisha. Ibyo byose ntabwo byabaye”.

Undi nawe utarashatse ko amazina ye tuyatangaza yagize ati “Ntabwo ndakira kiriya cyemezo twafatiwe, byaje bitunguranye, twamenyesheje ikibazo cyacu inzego zitandukanye zibishinzwe zirimo urwego rw’imari, urwego rwandika, n’izindi, tubamenyesha ko dufite ikibazo cy’amafaranga ko tuziyandikisha nyuma y’igihe bateganyije. Izi nzego eshatu zitandukanye zaratwemereye ariko twatunguwe no kumva ko mu nama yateranye, ngo Umuyobozi wa KIST yanze kubyemera mu gihe abandi bayobozi bose bari bemeye ko twiga”.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga kuri KIST kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Ugushyingo, yasanze muri abo banyeshuri hari abakiri mu kigo bagitakamba, abandi bo basubiye iwabo, nyuma yo gufatirwa ibyemezo bikarishye.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi Mukuru wa KIST, Dr. Mujawamaliya Jeanne d’Arc, yagize ati “Mu by’ukuri nta witwa umunyeshuri wa KIST twigeze twirukana kuko kugira ngo umuntu yitwe umunyeshuri hari ibyo agomba kuba yujuje birimo kuba ufite amanota fatizo yo kuhiga, kuba wariyandikishije ku gihe muri uwo mwaka w’amashuri.”

Dr Mujawamariya atangaza ko muri abo banyeshuri bari aba KIST, umwaka ushize, barimo abagombaga kwimuka, abasibira n’abari bafite amasomo bagomba kwimukana bihuje n’uko bakoze umwaka ushize.

Mujawaliya akomeza ati “Abo banyeshuri ntibigeze biyandikisha muri KIST, ubundi iyo umuntu atiyandikishije, bivuga ko aba atakiri umunyeshuri w’aho. Kandi mu gihe abandi bamaze ibyumweru 9 biga mu by’umweru 12 bagomba kuziga, aba bo nibwo baje”.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza