Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yashyize hanze gahunda y’ibikorwa byo gusezera no gushyingura Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi Wungirije w’iki gihugu mu Rwanda.
Urupfu rwa Kinyera rwamenyekanye ku wa 3 Werurwe 2026. Yaguye mu bitaro bikuru bya Mulago i Kampala, aho yari amaze iminsi yivuriza.
Gahunda yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, igaragaza ko ku wa Kane tariki 12 Werurwe 2026 hazaba amasengesho yo gusabira Kinyera, mu rusengero rwa Our Mary of Africa i Mbuya. Azakurikirwa n’umugoroba w’ikiriyo kizabera mu gace ka Naalya mu Karere ka Wakiso.
Ku wa 13 Werurwe 2026, umurambo wa nyakwigendera uzajyanwa mu gace avukamo mu Karere ka Amuru, kuri uwo mugoroba habe umugoroba w’icyunamo. Ku wa Gatandatu Tariki 14 Gashyantare 2026, nibwo azashyingurwa mu gace ka Akurukwe, muri aka karere.
Santa Mary Laker Kinyera yari umukozi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda kuva mu 1994. Uretse u Rwanda, yakoze no muri Ambasade za Uganda muri Denmark, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Turikiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!