Minisitiri w’Intebe wungirije wa kabiri wa Somalia, Jibril Abdirashid Haji, yashyikirije Kenya pasiporo ye, indangamuntu ndetse n’icyemezo cy’amavuko, nyuma y’iteka rya Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, risaba abayobozi bakuru bafite ubwenegihugu bwa Kenya kubwiyambura cyangwa bakegura ku mirimo yabo.
Jibril Abdirashid Haji yashyikirije ibyo byangombwa Elias Bare Shill, Ambasaderi wungurije wa Kenya muri Somalia, mu muhango wabereye i Mogadishu ku wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Perezida Hassan Sheikh Mohamud ategetse ko abayobozi ba Leta bafite ibyangombwa bibaranga nk’abaturage ba Kenya babishyikiriza inzego zibishinzwe cyangwa bakava ku mirimo yabo. Iri teka ryatangajwe ku wa 30 Nyakanga 2026, mu gihe umwuka utari mwiza wakomeje kugaragara hagati ya Kenya na Somalia ku bijyanye n’ibibazo by’abinjira n’abasohoka.
Jibril Abdirashid Haji yari amaze igihe avugwaho ikibazo cyo kuba yarakoresheje pasiporo ya Kenya, aho bivugwa ko muri Kamena 2026 yabujijwe kwinjira muri Kenya ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (JKIA), kubera amakuru yavugaga ko iyo pasiporo yaba yarabonetse mu buryo butemewe.
Ibi kandi byongeye guteza impungenge ku birego bivuga ko hari abanyamahanga bashobora kuba barabonye ibyangombwa bya Kenya mu buryo butemewe.
Iki kibazo cyanagarutsweho mu biganiro by’abayobozi ba Kenya na Somalia. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia, Abdisalam Ali, bahuriye mu biganiro i Addis Ababa, aho bemeranyije kongera ubufatanye mu bijyanye n’ibibazo by’abinjira n’abasohoka.
Jibril Abdirashid Haji yabaye Umuyobozi wa mbere muri Guverinoma ya Somalia wubahirije iri tegeko rya Perezida Hassan Sheikh Mohamud, mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka umuti w’ibibazo bijyanye n’abimukira n’ibyangombwa by’ingendo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!