Nigeria yatangaje ko yacyuye abaturage bayo 1.490 bari muri Afurika y’Epfo, nyuma y’ibitero byibasiraga abanyamahanga bimaze amezi bihagaragara.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yavuze ko indege iheruka muri gahunda yo gucyura abo baturage yajyanye abantu 305 bavuye i Johannesburg, bakagera mu gihugu ku wa 15 Nyakanga.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Kimiebi Ebienfa, yavuze ko iyi ndege ya gatanu yari itwaye abaturage 305 ndetse n’abakozi babiri ba Leta yageze i Lagos
Guverinoma ya Nigeria yavuze ko iki gikorwa cyo gucyura abaturage cyakurikiye ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo ku bijyanye n’umutekano w’abanyamahanga bari muri icyo gihugu, barimo n’Abanya-Nigeria.
Nigeria yamaganye ihohoterwa ryakorewe abaturage bayo muri Afurika y’Epfo, harimo n’urupfu rw’Abanya-Nigeria babiri bivugwa ko bishwe nyuma yo guhohoterwa n’abashinzwe umutekano.
Nubwo ibihugu byombi bifitanye umubano ukomeye, Nigeria yavuze ko idashyigikiye ibikorwa byo kwanga abanyamahanga, ivangura rishingiye ku moko ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abaturage bayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!