IGIHE

Urwibutso rwa Queen Kalimpinya ku munsi ahura na Perezida Kagame (Amafoto)

0 27-07-2026 - saa 07:10, Tuyishimire Umutesi Celine

Queen Kalimpinya yagaragaje ko umunsi ahura na Perezida Paul Kagame, yamufashije gusuhuza umuntu afata nk’icyitekererezo mu mukino w’amasiganwa y’imodoka (rally), Lando Norris, avuga ko byamweretse ko Perezida aba azi urubyiruko ndetse n’icyo rukeneye.

Queen Kalimpinya mu buhamya yahaye urubyiruko ku byo yigiye mu muryango wa FPR Inkotanyi yagaragaje ko hari byinshi yawigiyemo ariko hari n’amahirwe menshi yungutse.

Kalimpinya yavutse mu 1998, kuva mu bwana bwe mu gihe abandi bana babazwaga icyo bashaka kuba bakavuga ko bazaba abaperezida, abaganga n’abandi we yumvaga atazi neza icyo ashaka kuko rimwe yumvaga azaba umusirikare nka papa we, cyangwa akaba umucuruzi nka mama we, mbese bizaterwa n’icyo azabona ari cyiza nakura.

Yize amashuri abanza n’ayisumbuye ayarangije ni bwo yafasha icyemezo cyo kujya muri Miss Rwanda, icyemezo avuga ko cyari kigoye.

Ati “Icyo gihe ikintu gikomeye nari narakoze ni kuyobora ishuri nabwo sinatowe kuko icyo gihe umuyobozi w’ishuri nigagamo w’umukobwa yari arwaye uw’umuhungu twaramubuze tubura utuyobora ndavuga nti ndabayoboye rero. Icyo gihe nigaga muri Lyce de Kigali ndavuga nti ubwo nabashije kuyobora abana b’abanyamujyi uko bisa kose na Miss Rwanda nzayishobora.”

Icyo gihe yagiyemo birangira abaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017. Yaje gukomeza yiga Kaminuza icyiciro cya kabiri n’icya gatatu, ashaka akazi, ndetse yigurira moto yo kugendaho bisanzwe.

Nyuma ni bwo yaje kumenya ko mu Rwanda haba umukino w’amasiganwa y’imodoka yumva ashaka kuwugerageza, atangira ari ufasha umushoferi kumenya ibyerekezo (copilot), aho yabikoze mu gihe cy’imyaka ibiri ari nako yiga gutwara imodoka muri uwo mukino.

Nyuma y’aho yatangiye imyitozo yo gutwara imodoka z’amasiganwa, ibintu avuga ko bisaba amikoro ariko kubera amahirwe ari mu Rwanda yagiye agira abaterankunga.

Avuga ko uyu mukino wamwigishije ibintu bitatu by’ingenzi birimo kugira inzozi kandi zitagira umupaka, gukorera hamwe no kubazwa inshingano kuko rimwe yigeze gutakaza umukino kubera ko we na mugenzi we batari bakoreye hamwe.

Ati “Hari igihe narindi mu isiganwa ndatwara neza tugeze imbere ipine riratoboka. Icyo gihe muba musabwa guhita mushyira imodoka ku ruhande mugahindure ipine kandi bigakorwa vuba vuba mu gihe cy’iminota itatu gusa. Icyo gihe twavuye mu modoka tujya kureba spanner dusanga twazanye itariyo, twari dukeneye spanner ya 21 dufite iya 19. Byanyeretse ko tutari twakoranye neza ndetse buri wese atari yujuje inshingano ze uko bikwiye ari byo umuryango wa RPF uhora dusaba byo kubazwa inshingano no gukora ibyo dukwiye gukora kugira ngo tutazava muri aya marushanwa turimo y’iterambere.”

Icya gatatu ni gufunga umukandara kuko muri uyu mukino bambara imikandara itandatu kugira ngo birinde guhura n’ibibazo kuko bagenda mu mihanda mibi.

Kalimpinya agaragaza ko muri uru rugendo kimwe mu bintu byamushimishije ari umuhango wo gutanga ibihembo bya FIA, aho yagize amahirwe yo guhura n’umuntu afata nk’icyitegererezo muri uyu mukino, Lando Norris, abifashijwemo na Perezida.

Ati “Inama irangiye nagiye gushaka wa muntu w’icyitegererezo wanjye nsanga ari kumwe na perezida ndavuga nti sinkimubonye birarangiye. Ku bw’amahirwe perezida yarambonye arandembuza mpita njya aho bari bari na wa muntu w’icyitegererezo turavugana ariko tuvugana amagambo make. Ngiye kugenda perezida arambwira ngo ariko ntabwo wafashe ifoto. Mbonereho no kubwira urubyiruko ko Perezida aratuzi kandi azi ibyo dushaka.”

Agaragaza ko Norris nyuma yaho yahise atwara igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi mu marushanwa ya F1.

Queen Kalimpinya mu buhamya yahaye urubyiruko yashimangiye ko umukuru w'Igihugu aruzi kandi azi ibyo rushaka
Queen Kalimpinya yagaragaje ko umunsi ahura na Perezida Paul Kagame, yamufashije gusuhuza umuntu afata nk’icyitekererezo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza