IGIHE

Inganda 136 zikora ibinyobwa bisembuye zimaze guhagarikwa mu Rwanda

0 4-08-2026 - saa 21:35, Utuje Cedric

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze izindi nganda 27 zikora ibinyobwa bisembuye kinatesha agaciro impushya zazo zo kubikora mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage. Izi nganda ziyongera ku zindi 109 iki kigo giherutse gufunga zigera ku 136.

Biri mu itangazo Rwanda FDA yashyize hanze ku wa 4 Kanama 2026 itegeka ko ibikorwa byose byamamaza ibinyobwa birebwa n’iki cyemezo bihagarikwa, ndetse n’ibyapa byose bibyamamaza bigakurwa mu gihugu hose.

Mu itangazo yakomeje iti “Rwanda FDA itegetse ko ibinyobwa byose bikorwa n’izo nganda … bikurwa ku isoko. Rwanda FDA itegetse abakora ibyo binyobwa guhita babikura ku isoko bakimara kubona iri tangazo.”

Rwanda FDA yategetse ba nyir’izo nganda guhita basaba abakwirakwiza ibyo binyobwa ku isoko kubikusanya no kubikura ku babiranguye no gusubiza ibinyobwa byose bisigaye ndetse n’ibyakusanyijwe aho byakorewe.

Abakora ibinyobwa bategetswe kugeza kuri Rwanda FDA raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze minsi itatu y’akazi uhereye ku wa 4 Kanama 2026.

Iki kigo cyategetse ko abakwirakwiza n’abacuruza ibinyobwa bikorwa n’izi nganda zahagaritswe guhita bahagarika kubikwiza no kubigurisha, ndetse bagasubiza ibinyobwa bisigaye ku babibahaye, baba ababikwirakwiza cyangwa ababikora.

Iki kigo cyatangaje ko kutubahiriza aya mabwiriza bizatuma hafatwa izindi ngamba ziteganywa
n’amategeko n’amabwiriza abigenga.

Rwanda FDA yasabye abanywa ibi binyobwa kubihagarika ndetse ivuga ko ibikorwa byose byamamaza ibi binyobwa bisembuye bigomba guhagarikwa.

Ni icyemezo gifashwe mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bimaze iminsi bizahaza ubuzima bw’Abanyarwanda bikanahitana benshi.

Mu mezi arindwi ashize byahitanye abantu bagera kuri 50 abandi 100 bikabagiraho ingaruka zirimo no guhuma.

Uruganda rwa Gisagara Agro-Business Industries Ltd na rwo ruri mu zindi 27 zenge ibinyobwa bisembuye zahagaritswe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza