Kuwa 2 Kamena 2017 nibwo Depite Daniel Fred Kidega wayoboraga Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ya gatatu yatangaje ko isoje imirimo, inshya ikaba yaragombaga gutangira kuwa 5 Kamena 2017 ariko n’ubu abadepite ntibararahira.
Ibibazo birimo kudakora amatora muri Kenya no kutavuga rumwe ku badepite bazahagararira Sudani y’Epfo byatumye EALA ya kane idatangira imirimo, kugeza n’uyu munsi nta wuramenya umunsi bizashobokera.
Umwe mu badepite bagomba guhagararira u Rwanda muri EALA ya kane, Martin Ngoga, yabwiye IGIHE ko hashobora kuba igihe kirekire mbere y’itangira ry’imirimo ya EALA kuko Kenya itari mu mwanya mwiza wo gutora abadepite bashya.
Yagize ati “Ntabwo turabimenya ariko turakeka ko bizaba ari uko muri Kenya barangije amatora, kuwa 8 Kanama, kubera ko nubwo Inteko Ishinga Amategeko yabo itaraseswa, ntekereza ko kuyihuza bitoroshye kuko abenshi bari kwiyamamaza, amatora yabo ya perezida n’abadepite abera rimwe.”
Ngoga yavuze ko hari byinshi biri kudindira kuko nko muri ibi bihe by’amatora mu Rwanda na Kenya, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) usanzwe wohereza indorerezi ziba ziyobowe n’uwigeze kuba Umukuru w’Igihugu cyangwa umwungirije, na we akungirizwa n’uturuka muri EALA nk’uko amategeko abigena.
Yakomeje agira ati “Nanone indorerezi nyinshi ziba ari abadepite ba EALA. Bivuze ko muri aya matora ubwo buryo ntibuzashoboka. Ikindi EALA ishinzwe kugenzura ibikorwa byose by’umuryango, ariko izindi nzego ntizahagaze kandi urwego rubareberera rwo ntiruhari. Iyo bibaye ngombwa ko hakenerwa ingengo y’imari yihariye ni EALA ibyemeza, ariko ubu bibaye ntibyakunda.”
Ngoga yavuze ko atazi uburyo ubunyamabanga buzakoresha mu gutoranya indorerezi kuko EALA itari guterana, ndetse idafite n’umuyobozi wari gufatanya n’ubunyamabaganga mu kwemeza izo ndorerezi, ariko ngo hari icyizere ko ubunyamabanga bushobora kwifashisha abari bagize EALA ya gatatu hanashingiwe ku bunararibonye bafite.
Yanavuze ko muri EALA ya gatatu hari imirimo myinshi bari baracumbitse yagombaga gutangirirwaho na EALA ya kane, uku gutinda kukazatuma bisaba imbaraga nyinshi ubwo imirimo izaba isubukuwe.
Nk’uko ubuyobozi bwa EALA bugenda buhererekanywa n’ibihugu bigize umuryango, u Rwanda nirwo rutahiwe kuyobora EALA mu myaka itanu iri imbere.
Ngoga yakomeje agira ati “Turi ibihugu bitandatu, kugira ngo dukomeze imbere ni uko twihanganira ugukererwa buri wese yagira. Twe nk’abanyarwanda ntabwo dutinya akazi, bishobora no kuba umwanya wo kugaragaza icyo dushobora gukora gikomeye.”
Yavuze ko mu gihe ngo imirimo yazaba isubukuwe, EALA ikwiye gufata ingamba zishobora gukumira ko hagira igihugu cyongera gukerereza imirimo yayo bigeze aha.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!